00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vin Diesel wamenyekanye muri Fast & Furious arashinjwa guhohotera umugore

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 22 December 2023 saa 01:19
Yasuwe :

Vin Diesel uzwi nka ‘Dominic Toretto’ muri Filime y’uruhererekane ya Fast & Furious, arashinjwa guhohotera umugore bakoranaga mu 2010.

Uyu mugore witwa Astra Jonasson yatangiye ikirego uyu mugabo avuga ko yamujyanye muri hoteli iherereye mu mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe ubwo bari bagikorana, akagerageza kumwiyaka bikanga.

Astra ngo yagerageje guhunga no gutabaza biranga ahubwo Vin atangira kumukora ku mabere ndetse no kumusoma. Uyu mugabo yagerageje no kumwambura umwambaro w’imbere [Ikariso], undi ahaguruka yiruka abura aho ahungira.

Iki kirego uyu mugore yatanze kivuga ko Vin yamuhatirije gufata igitsina cye, agatangira gukina nacyo kugira ngo uyu mugabo agere ku byishimo bya nyuma.

Nyuma yo guhohotera, uyu mugore avuga ko mushiki w’uyu mugabo witwa Samantha Vincent yahise amwirukana mu kazi nta nteguza. Ngo nyuma y’iki gikorwa uyu mugore yitakarije icyizere ku buryo yiyumvaga nkaho ntacyo amaze.

Jonasson ari kurega Vin Diesel na sosiyete ye One Race Productions ibirego birimo guhohoterwa, kwirukanwa mu kazi mu buryo budasobanutse, gukorera ahantu utizeye umutekano wawe n’ibindi.

Variety itangaza ko umwunganizi mu mategeko wa Vin Diesel yatangaje ko ari umwere ku byaha byose ari kuregwa n’uyu mugore. Ni mu gihe umunyamategeko w’uyu mugore avuga ko umukiliya we yifuza ko abamukoreye ibi byaha babiryozwa akabona ubutabera, nyuma y’igihe yaritakarije icyizere.

Vin Diesel w’imyaka 56, ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri Sinema y’isi, azwi cyane muri Filime zirimo Riddick, Fast & Furious n’izindi.

Vin Diesel arashinjwa guhohotera umugore bakoranaga mu 2010

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages