Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2013, saa munani z’amanywa (2 PM) ahitwa ETM Kimironko hazabera igikorwa cyo gutoranya abakinnyi bazagaragara muri film nshya ivuga ku buzima bwo mu mashuri yisumbuye n’imibereho yabwo.
Iyi filimi “In My College - ‘High School Dance Music and Basket’ izanagaragaramo ibijyanye n’ubuhanzi. Yateguwe na Real Becks.
Kuri uyu munsi wo kujonjora no guhitamo abakinnyi, hazaba hari bimwe mu byamamare muri sinema nyarwanda birimo Michelle uzwi muri filimi yitwa Rwasa, Richard ugararagara muri filimi Inzozi, Betty Utamuriza (Producer), Asnah (umukunzi wa Riderman) n’abandi.
Hazaba kandi hari n’abanzi Sacha, Young Grace na Queen Cha bazita cyane ku miririmbire y’abifuza kuzagaragara muri iyi filimi.
Ku bafite inzozi kandi biyumvamo impano yo gukina filimi bahamagara nomero zikurikira 0789295930 bakabona ibindi bisobanuro.



















TANGA IGITEKEREZO