Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022 nibwo hatanzwe ibihembo bya Oscars ku nshuro ya 97.
Muri uyu muhango hatoranywa benshi ariko bose si ko bahabwa ibihembo, muri buri cyiciro hatoranywa umukinnyi umwe cyangwa filime imwe.
Uwatsinze yarushije abandi batoranyirijwe hamwe ahabwa igikombe gifite ishusho y’umuntu uhagaze gikozwe mu muringa na zahabu.
Uyu mwaka Will Smith ni we wahawe igihembo mu cyiciro cy’umukinnyi w’igitsina gabo werekanye ubuhanga mu gukina. Yagihawe kubera uburyo yakinnye muri filime yitwa “King Richard.”
Mu birori byo kwakira iki gihembo yakubise urushyi uwamwakiriye Chris Rock, bitewe n’uko mu gihe uyu yasusurutsaga abitabiriye iki gikorwa yavuze amagambo asesereza umugore wa Will Smith, Jada Pinkett Smith.
Chris Rock yavuze ati “ Jada ‘G.I Jane wa kabiri’ ndagukunda mfite amatsiko yo kukubona”. Ibi yabivanye muri Filime ikinamo ‘Demi Moore’ aho aba agaragara yogoshe nta musatsi afite.
Benshi bibajije ko uyu mugabo atazi ko Jada ari umugore wa Will Smith kandi afite indwara ituma atakaza umusatsi ku mutwe.
Will Smith ntiyatinze yahise azamuka kuri ‘podium’ aho Chris Rock yari ahagaze azamura akaboko amakubita urushyi.
Will Smith yamubwiye ati “Ntuzongere kuvuga izina ry’umugore wanjye!”
Mu ijambo yavuze yakira igihembo cye, Will Smith yiseguye asaba imbabazi buri wese wabonye ibyo yakoze, avuga ko urukundo rukoresha umuntu ibintu benshi batakumva.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!