“The Fall Guy" ni filime Winston Duke azahuriramo n’ibyamamare muri sinema nka Ryan Gosling uherutse gukina muri “Barbie”, Aaron Taylor-Johnson wakinnye muri “Bullet Train”, Teresa Palmer wakinnye muri “Berlin Syndrome”, Emily Blunt ukina muri “A Quiet Place Part II”, Stephanie Hsu ukina muri “Shang-Chi and the Legend of the Ten Rings” n’abandi.
Iyi filime yayobowe na David Leitch ishingiye ku nkuru iri muri filime y’uruhererekane “The Fall Guy” ya Glen A. Larson yasohotse mu 1981.
Igaruka kuri Colt Seavers ukora akazi ko guhiga abagizi ba nabi, uhabwa ikiraka n’uwahoze ari umukunzi we cyo gukina ari umusimbura w’umukinnyi mukuru mui filime (Stuntman) gusa bikarangira abyungukiyemo nyuma y’uko uwo mukinnyi mukuru aburiwe irengero nawe agakoresha ubwenge n’impano ye mu kugaragaza icyo ashoboye.
Winston Duke w’imyaka 36 akina ari inshuti magara ya Colt (Ryan Gosling) uba ari umukinnyi mukuru muri iyi filime.
Iyi filime yatangiye gukorwa mu 2022 amashusho yayo yafatiwe i Sydney muri Australia no muri studio za Disney zo muri iki gihugu nubwo izacuruzwa na Universal Pictures.
Ni filime yashowemo miliyoni 200$ harimo miliyoni 10,2$ zatanzwe na leta ya Australia na miliyoni 21,1$ zatanzwe n’Ikigo cya New South Wales cyo muri iki gihugu.
Bivugwa ko iyi filime yatanze akazi ku bakinnyi ba filime bo muri Australia bagera ku 1 000 biyongera ku bandi baturage basanzwe basaga 3.015.
Mu 2013 byavuzwe ko Dwayne Johnson ari we uzakina muri filime gusa birangira ikigo bari gukorana mu kuyitunganya cyambuwe aka kazi gahabwa Ryan Gosling na David Leitch, umuyobozi wa 87 North Productions wanakoze filime zirimo Bullet Train, Deadpool 2, Atomic Blonde, Fast & Furious Presents: Hobbs & Shaw.
Winston amaze iminsi mu Rwanda ni umwe mu bise amazina abana b’ingagi 23 mu muhango wo Kwita Izina wabaye tariki ya 1 Nzeri 2023, aho uwo yise izina yamwise ‘Intarumikwa’ izina yatuye umubyeyi we n’abanyarwanda muri rusange.
Winston Duke uvuka muri Trinidad and Tobago yamamaye muri filimi zitandukanye zirimo Black Panther (2018), Black Panther: Wakanda Forever (2022), Nine Days (2020), Spenser Confidential (2020), Us (2019), Avengers: Infinity War (2018) n’izindi.
Uko byari byifashe mu ifatwa ry’amashusho ya The Fall Guy muri Australia


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!