Uyu musore wavukiye muri Trinidad and Tobago kimwe mu bihugu byo muri Caraïbes yamamaye nka M’Baku binyuze muri filime zikorwa na Marvel Studio zirimo Avengers Infinity War, ibice bibiri bya Black Panther, Avengers: Endgame n’izindi.

Winston Duke w’imyaka 36 yanakinnye mu zindi filime zirimo, Nine Days, Spenser Confidential, Us, ubu ategerejwe mu yitwa “The Fall Guy” azahuriramo n'abarimo Ryan Gosling na Aaron Taylor-Johnson.

Winston Duke yegukanye ibihembo bitandukanye bya sinema birimo “Excellence in Acting Award” yakuye muri Denver International Film Festival bitewe n’uruhare yagize muri filime ya Black Panther.

Uyu musore ni umwe mu bazita izina abana b’ingagi 23 bagiye guhabwa amazina mu muhango ngarukamwaka utegurwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, uzitabirwa n’abaturutse impande zose z’Isi biganjemo ibyamamare n’abayobozi mu nzego zifite aho zihuriye no kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Winston Duke usanzwe ari ambassaderi w’ Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health ubwo aheruka mu Rwanda mu 2022 yasuye Ingagi zo mu Birunga.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Instagram muri icyo gihe yagaragaje ko atewe ishema n’uburyo iguhugu cyiyubatse nyuma y’ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi ubu kikaba ari kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi.

Winston Duke yagaragaje uburyo umuco wo gukora Umuganda ari kimwe mu bikorwa bineneje yabonye aho abaturage bahuriza hamwe imbaraga bakiyubakira igihugu.

Ni ku nshuro ya 19, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, hizihizwa ibi binyabuzima byo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bisigaye hake ku Isi.

Ni ibirori bimaze kumenyerwa nk’ibihuruza amahanga kuko witabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, n'abavuga rikumvikana hirya no hino ku Isi.

Kurikira kamwe mu duce twa filime ya Black Panther Winston Duke yakinnyemo

Winston Duke wamamaye muri ‘Black Panther’ ari mu bazita izina abana b’ingagi mu Kinigi
Winston Duke wamamaye muri ‘Black Panther’ ari mu bazita izina abana b’ingagi mu Kinigi
Duke muri  Black Panther akinamo yitwa M'baku
Duke muri Black Panther akinamo yitwa M'baku
Winston Duke yasuye u Rwanda mu 2022
Winston Duke yasuye u Rwanda mu 2022
Duke aherutse kugirira ibihe byiza mu Rwanda
Duke aherutse kugirira ibihe byiza mu Rwanda