Kimwe n’uko byifashe henshi ku Isi mu bihugu biteye imbere, bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda ntibatanzwe mu kuyoboka inzira y’ikoranabuhanga rya internet bashakisha, bakabenguka ndetse bakanakundana na bagenzi babo baba bashimanye nabo, muri macye urubyiruko nyarwanda kuri ubu rufata internet nk’umuranga.
Ibi rero ni byo bizagaragazwa muri filimi nyigisho yiswe Célib. Rwandais igiye gukorwa n’umunyarwandakazi Jacqueline Kalimunda, kuri ubu uri gusaba ubishoboye wese kumutera inkunga binyuze ku rubuga Indiegogo ngo abone amayero 55 000 (47 795 000 rwf) azifashisha akora iyi filimi nyigisho ivuga ku buryo urubyiruko rushaka abakunzi rukoresheje internet mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Iyi filime izagaragaza byinshi bidakunzwe kuvugwa kandi bizaba biri cyane mu gisekuru kizaza aho abantu bazaba bakunda guhurira no kuganirira ku mbuga nkoranyambaga kurusha uko bumva bahura imbonankubone.
Mu mayero 55 000 Kalimunda yifuza ngo akore iyi filimi, 23 000 € azayifashisha akorera mu Rwanda akusanya ubuhamya, 22 000 € azabikoresha mu bufaransa yishyura inzobere zizamutunganyiriza zikananonosora filimi zikoresheje ikoranabuhanga rigezweho.
Amashusho ya ‘Celib Rwandais’ azafatirwa mu Rwanda, u Bufaransa n’u Bubiligi. Nirangira izerekanwa mu bitangazamakuru bitandukanye birimo TV5, TV10, le Courrier International, IGIHE n’ibindi mu 2015.
Mu minsi ishize hasohotse uduce dutanu tw’ umusogongero w’iyo film, aho buri cyumweru hasohokaga agace kamwe mu gihe cy’ibyumweru bitanu. Ahanini utwo duce twagiye dusohoka mu rwego rwo guha abantu isura y’uko iyo film izaba imeze ndetse n’abifuza gutanga ibitekerezo byabo mbere y’uko isohoka babashe kubitanga.
Ushaka gutera inkunga iyi filimi kanda hano www.indiegogo.com/single-rwandan.
Uduce tumaze gusohoka twa Celib Rwandais:



















TANGA IGITEKEREZO