00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zoë Kravitz yambitswe impeta na Channing Tatum

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 31 October 2023 saa 03:43
Yasuwe :

Zoë Kravitz wamamaye muri filime zirimo Batman na Mad Max yambitswe impeta y’urukundo na mugenzi we nawe ukina filime, Channing Tatum, bamaze imyaka ibiri mu mu nyenga w’urukundo.

Iyi nkuru yagiye hanze nyuma yo gusohokana mu birori bya Halloween kw’aba bombi, aho Zoë Kravitz yerekanye impeta yambitswe na Channing Tatum wakinnye muri filime zirimo, White House Down, Step Up ,The Lost City, Magic Mike’s Last Dance n’izindi.

Zoë Kravitz wari uherekejwe n’umukunzi we muri ibi birori yaserutse yambaye nka Rosemary Woodhouse wo muri filime iri mu cyiciro cy’iziteye ubwoba “Rosemary’s Baby” yo mu 1968.

Zoë Kravitz aherutse gutangariza GQ Magazine ko umukunzi we Channing Tatum w’imyaka 43 ari ikiremwa gitangaje.

Kravitz yabisobanuye agira ati “Ni umuntu utangaje, aransetsa kandi twembi dukunda ubuhanzi dukunze kuganira n’ibijyanye nabwo ndetse no gushakisha impamvu dukora ibyo tubamo."

“Dukunda kureba filime ndetse no kuyiganiraho rimwe na rimwe tugahana umukoro.”

Aba bombi bahuye mu 2021 mu ifatwa ry’amashusho ya filime “Pussy Island” yayobowe na Zoë Kravitz , ndetse uyu Channing Tatum ni umwe mu bakinnyi bayo b’imena.

Channing Tatum ni umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa witwa Everly yabyaranye na Jenna Dewan batandukanye mu 2019.

Zoë Kravitz w’imyaka 34 hashize igihe gito atandukanye n’umukinnyi wa filime Karl Glusman bari bamaranye imyaka ibiri.

Channing Tatum yambitse impeta y'urukundo Zoë Kravitz bamaranye imyaka itatu mu rukundo
Channing Tatum n’umukunzi we, Zoë Kravitz ni uku baserutse bambaye mu birori bya Halloween

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages