00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Denis ukina film, yemeza ko adaheheta nk’uko abikina

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 3 May 2012 saa 04:05
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane tariki 03 Gicurasi 2012 twaganiriye na Nsanzamahoro Denis adutangariza ko adaheheta nk’uko benshi babimucyekera kubera gukina neza nk’umuhehehesi muri film nyarwanda zikunzwe nk’iyitwa Inzozi ndetse n’iyayibanjirije yitwa Ay’urukundo. Nsanzamahoro Denis ni umusore w’ingaragu wavutse tariki 15 Kanama 1976, atuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Nsanzamahoro ni umwe mu banyarwanda bafite ibikorwa bifatika mu mwuga wa Sinema, yatangiye umwuga wa sinema mu mwaka w’1998 ubwo (…)

Kuri uyu wa Kane tariki 03 Gicurasi 2012 twaganiriye na Nsanzamahoro Denis adutangariza ko adaheheta nk’uko benshi babimucyekera kubera gukina neza nk’umuhehehesi muri film nyarwanda zikunzwe nk’iyitwa Inzozi ndetse n’iyayibanjirije yitwa Ay’urukundo.

Nsanzamahoro Denis ni umusore w’ingaragu wavutse tariki 15 Kanama 1976, atuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Nsanzamahoro ni umwe mu banyarwanda bafite ibikorwa bifatika mu mwuga wa Sinema, yatangiye umwuga wa sinema mu mwaka w’1998 ubwo yatoranywaga mu bakinnyi ba film “A Hundred Days”.

Kugeza ubu amaze gukina muri film17 zirimo 4 zo ku rwego rw’Igihugu na 13 zo ku rwego mpuzamahanga. Enye zo ku rwego rw’Igihugu ni film "Ay’urukundo", iyiswe "Imigambi Ikomeye" na film "Inzozi" igice cya mbere ndetse n’icya kabiri; naho muri 13 zo ku rwego mpuzamahanga harimo film "A Hundred Days", "Sometimes in April", "Shooting Dogs", igice cya 2 cya film aherutse gukinira muri Afurika y’Epfo yitwa “Walk With a lion”, Film ivuga k’ubuzima bwa Jonas Savimbi yakozwe muri Nyakanga 2011 na kompanyi yo muri Canada yitwa East and West pictures; n’izindi.

Nsanzamahoro Denis

Aganira na IGIHE, Nsanzamahoro yavuze ko benshi bamucyekera gukora mu buzima busanzwe ibyo akina muri film, gusa ngo si uko biri kuko adaheheta ahubwo ari uko agerageza gukina neza inkuru ya film.

Yagize ati: “Abantu benshi bambaza niba ibyo nkina koko ntabikora mu buzima busanzwe, ariko ni uko sinema Nyarwanda urebye ikiri nshya! Uko film nyinshi zizagenda zikinwa niko bazagenda babona ko umuntu adakina ari umuhehesi gusa, ushobora gukina n’iyindi myanya kandi yaba mibi cyane kurenza guheheta, cyangwa myiza cyane; biterwa n’inkuru ya film igiye gukinwa! ”.

Yatubwiye ko afite umukunzi bamenyeranye kuko bamaranye hafi umwaka.

Tumubajije niba n’umukunzi we atajya amucyekera ubuhehesi, avuga ko umukunzi we amenyereye ibya film ku buryo atabimukekera mu buzima busanzwe.

Yagize ati: “Umukunzi wanjye nta kibazo abifiteho kuko asobanukiwe nibya film cyane, kandi bigaragara ko abadasobanukiwe n’ibya sinema kenshi aribo usanga babyibazaho byinshi! Iyo uri acteur (umukinnyi) ushobora gukina wabaye shitani, padiri, vampire, pasteur, umucuranzi, bodyguard (umurinzi), umwarimu, n’indi myanya myinshi, ni ukuvuga ko ugomba gukina uwo mwanya bikagaragara ko utarimo kuyikina ahubwo ari iby’ukuri”.

Gusa Nsanzamahoro afite umwana w’umuhungu witwa Davis Mugisha ufite imyaka icyenda y’amavuko.

Twabamenyesha ko kandi guhera tariki 20 z’iyi Gicurasi hazatangira gufotorwa film Nyarwanda yitwa “Rwasa” , Film irigutegurwa ikazanakorwa na Silver Film Productions.

Nk’uko Nsanzamahoro uzayikinamo yadutangarije, Film Rwasa izaba itandukanye n’izindi film Nyarwanda, kuko yo izaba ari Film ya action ikinwamo ubujura bukoresha ikoranabuhanga n’ubwicanyi buteye ubwoba. Gutoranya abakinnyi bazayikinamo bizabera kuri Sport View hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Gicurasi.

Agira ikindi ayivugaho, Nsanzamahoro yadutangarije ko azayikinamo ari umwicanyi cyangwa umujura ushobora kuzayirangiza afunzwe cyangwa apfuye.

Uretse Nsanzamahoro, iyi film izagaragaramo abakinnyi bandi bakinnye muri "Inzozi" nka Niragire Marie France witwaga Sonia, n’abandi. Yagize ati:"nubwo izasaba amikoro ahambaye, Silver Film Productions irayafite."

Nsanzamahoro yasoje asaba Abanyarwanda bakunda umwuga wa Sinema kandi bibonamo impano, ko bakwegera inzu zitunganya Sinema nka Silver Film Productions n’izindi zikabafasha kuwushyira mu bikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages