Denzel Washington ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, umwe mu byamamare bikomeye muri uyu mwuga, dore yanegukanye igihembo cy’agahebuzo muri sinema "Oscar".
Mu mpera z’ukwezi kw’Ukuboza umwaka wa 2012, nibwo yaje mu gihugu cya Nigeria aje kumenya byinshi kuri filimi azakinana n’abakinnyi bo muri icyo gihugu. Iyo filimi bayise “Spider Basket”, ni filimi nshya y’abanya Nigeria yatewe inkunga n’umunyemari ukomoka muri icyo gihugu witwa Dennis Osadebe.
Osadebe ni Umunya Nigeria wibera muri Turquie, nawe yageze muri Nigeria mu Kuboza 2012 ari kumwe n’undi munyemari w’Umunyaturukiya bafatanya mu kazi k’ubucuruzi witwa Abdulkadir Erkahraman.
Icyemezo cya Osadebe cyo gushora imari muri filimi ngo yagitewe n’uko yasanze muri Nigeria hari abantu benshi bafite impano yo gukina filimi, agakomeza avuga ko yifuje gutumira Denzel nk’umwe mu bihangange bya sinema muri Hollywood kugira ngo aze nawe yirebere ubuhanga bw’abanya Nigeria bityo agire icyo asigira Nollywood.
Denzel Washington amaze gukina filimi zirenze imwe ku mugabane w’Afurika, harimo filimi ku buzima bw’umunya Afurika y’Epfo witwaga “Steve Biko”, wishwe na bagashakabuhake b’abazungu mu gihe cya politike y’ivangura ryakorerwaga abirabura.



















TANGA IGITEKEREZO