00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filimi ’Tuzibanira’ y’umuhanzi VD Frank na Dada Cross yageze ahagaragara

Yanditswe na

Besa Besa Etienne

Kuya 14 June 2012 saa 02:10
Yasuwe :

Umuhanzi Nyarwanda VD frank ukorera muzika ye mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 kamena 2012 yashyize filimi ye yise ‘Tuzibanira’ ahagarara.
Iyi filimi Frank yakoranye n’umuhanzikazi Dada Cross uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igice cyayo cya mbere nicyo cyabanje kujya ahagaragara, ariko mu kwezi kwa Kanama ikindi gice cyayo cya kabiri kikazaba cyageze ku isoko.
Filimi ’Tuzibanira’ igiye ahagaragara nyuma y’iminsi myinshi abantu bavuze amakuru y’uko (…)

Umuhanzi Nyarwanda VD frank ukorera muzika ye mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 kamena 2012 yashyize filimi ye yise ‘Tuzibanira’ ahagarara.

Iyi filimi Frank yakoranye n’umuhanzikazi Dada Cross uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igice cyayo cya mbere nicyo cyabanje kujya ahagaragara, ariko mu kwezi kwa Kanama ikindi gice cyayo cya kabiri kikazaba cyageze ku isoko.

Filimi ’Tuzibanira’ igiye ahagaragara nyuma y’iminsi myinshi abantu bavuze amakuru y’uko umuhanzi VD Frank yaba yarakoze ubukwe rwihishwa n’uyu muhanzikazi Dada Cross, biteye n’amwe mu mafoto agaragara muri iyi filimi yari yashyizwe ahagaragara na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda. Kujya ahagaragara kwiyi filimi bimaze amatsiko bamwe mubari bakibwirako koko ayo makuru ari mpamo.

Kubijyanye n’ubutumwa aba bahanzi bashatse gutanga, batangaza ko bashatse kwerekana ubuzima bw’umwana w’umukobwa mugihe ashaka akazi ,ngo dore ko abakoresha akenshi usanga batanga imirimo ku gitsina gore hari izindi nyungu runaka babatezeho.

Kubijyanye n’udushya tugaragara muri iyi filimi dutandukanye n’izindi filimi Nyarwanda, VD Frank atangaza ko iyi filimi ihinduye no mu rurimi rw’Icyongereza aho n’umuntu utumva Ikinyarwanda ashobora gusobanukirwa neza n’iyi filimi.

Ikindi ngo ni uko iyi filime yakorewe mu gihugu cya Tanzania, kandi yakinywemo n’abakinnyi benshi babigize umwuga. Frank akomeza avuga ko cinema Nyarwanda irimo kugenda ifata indi ntera, kuko na banyir’ukuzikora bashobora kubona amafaranga.

Yaba ayo baba barashoye ndetse ninyungu, Akaba asaba abakunzi ba cinema nyarwanda gushyigikira abahanzi baza cinema.

Twababwirako iyi filime wayisanga ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ahatuwe hacururizwa fi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages