Ku nshuro ya mbere mu Rwanda habaye iserukiramuco nyarwanda rya Sinema za gikirisitu “Rwanda Christian Film Festival” Abanyekongo bakaba baraje ku isonga mu kwegukana ibihembo byinshi.
Iserukiramuco rya filimi za gikristu ryatangiye ku wa 2 rirangira kuri 11 Ugushyingo 2012, rikaba ryarateguwe n’Umunyarwanda Mwungura Chris ririmo ibuhugu 3 ari byo U Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri filimi 12 zarushanijwe, hatoranyijwemo enye ndende n’ebyiri ngufi ari zo zagiye zikurwamo imwe imwe zahawe ibihembo, ndetse n’abakinnyi bitwaye neza.
Icyagaragaye ni uko abegukanye ibihembo byinshi ari abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu bihembo byahawe Abanyekongo ni, filimi yabaye nziza yitwa “Verité éclatante”, Umukinnyi mwiza w’umugore ni Lina Mitondeke, n’uw’umugabo Jean Paul King Chembwa.
Ibihembo byahawe Abanyarwanda ni icya filimi ngufi yabaje ku mwanya wa mbere yitwa “Holy Bible” ya Nambajimana Prosper ndetse n’icy’uwateje imbere sinema ari we Eric Kabera. Iyagize inkuru nziza ni iy’Umurundi yitwa “Ubugaragwa”.
Mwungura watangije iryo serukiramuco yavuze ko ashimira Imana yamuhaye icyo gitekerezo, kandi yifuza ko cyazajya kiba ngarukamwaka, kuko afite intego yo guteza imbere sinema nyarwanda ikaba icyitegererezo.
Mu muhango wo gusoza iserukiramuco rya RCFF, buri muntu wese wabashije kuhaba wagize uruhare mu bijyanye no guteza imbere filimi haba mu kwandika, gukina cyangwa gutunganya yanyuze ku gitambaro gitukura mu rwego rwo gushimirwa ko yakoze umurimo ukomeye.


















TANGA IGITEKEREZO