00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Film Kinyarwanda yerekanywe nk’imfashanyigisho muri Kaminuza ya Vermont

Yanditswe na

NSANZABERA Jean de Dieu

Kuya 22 June 2012 saa 01:20
Yasuwe :

Kuri uyu wa 16 Kamena 2012, Bamporiki Eduard yerekanye Firimi yakinnyemo yitwa “Kinyarwanda” mu banyeshuri bigana muri Kaminuza ya Vermont yo muri Leta Zunz’Ubumwe Za Amerika.
Iyi film ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no ku bumwe n’ubwiyunge, yerekanywe nk’ imfashanyigisho mu masomo yo muri iyi Kaminuza ajyanye no kubungabunga amahoro, kuyimakaza no gukemura amakimbirane.
Bampiriki Eduard ubu niwe munyarwanda umwe rukumbi urimo kuhiga muri iki gihe, yajyanywe n’impamvu ebyiri, (…)

Kuri uyu wa 16 Kamena 2012, Bamporiki Eduard yerekanye Firimi yakinnyemo yitwa “Kinyarwanda” mu banyeshuri bigana muri Kaminuza ya Vermont yo muri Leta Zunz’Ubumwe Za Amerika.

Iyi film ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no ku bumwe n’ubwiyunge, yerekanywe nk’ imfashanyigisho mu masomo yo muri iyi Kaminuza ajyanye no kubungabunga amahoro, kuyimakaza no gukemura amakimbirane.

Bampiriki Eduard ubu niwe munyarwanda umwe rukumbi urimo kuhiga muri iki gihe, yajyanywe n’impamvu ebyiri, iy’ibanze ni ukuzenguruka mu mpande zitandukanye yerekana Film Kinyarwanda yabiciye bigacika, iyo gahunda ikaba yaragombaga kumara ukwezi kumwe, naho ukundi kwezi akakumara yiga amasomo nyirizina.

Iyi kaminuza ya Vermont yizemo n’abandi Banyarwanda barimo: Dr Habyarimana Jean Baptiste Umunyamabanga Nshingwabikrwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Dr Sebarenzi Yozefu wabaye Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ubu akaba yigisha muri iyo Kaminuza isomo ry’ubumwe n’ubwiyunjye, Kananga Richard ukora muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge na Issa Higiro uhagarariye ishami ry’ iyi Kaminuza mu Rwanda.

Mu ihame rikomeye iryo shuri rigenderaho , nuko abize muri iyo Kaminuza bose baza gukorera imyitozo y’ibyo yize hano mu Rwanda, mu kwezi kwa Mutarama kwa buri mwaka, buri munyeshuri ava mu gihugu cye akaza mu Rwanda.

Bamporiki Eduard, yahagurutse I Rwanda ku wa 29 Mata 2012, agiye mu Leta zunze ubumwe za Amerika aho yazengurutse igihugu yereka na Film Kinyarwanda, urwo rugendo rusozwa no gukurikirana amasomo y’igihe gito, ku Kwimakaza amahoro, kuyabungabunga no gukemura amakimbirane, yatangiye ku itariki 17 Gicurasi, biteganyijwe ko azayasoza ku itariki 22 Kamena 2012.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages