00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Film ngufi “Kivuto” izerekanwa ku mugaragaro, mu rwego rwo gutegura indende yayo

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 19 August 2012 saa 05:51
Yasuwe :

Ku Cyumweru tariki ya 26 Kanama 2012, i Kigali muri Selena Hotel hazabera umuhango wo kwerekana film ngufi (short Film) yitwa “Kivuto” yanditswe ikanayoborwa na Sesonga Poupoune, mu rwego rwo gukusanya amafaranga kugira ngo ikorwemo indende (feature film) .
Iyi film imaze kwigwizaho ibigwi, ivuga ku buzima bw’abana bavukanye ubumuga, aho igaragaramo umwana uba waramugaye amaguru yombi ababyeyi bakajya bamuhisha mu cyumba wenyine ndetse ntajye ku ishuri nka murumuna we. Sesonga avuga ko (…)

Ku Cyumweru tariki ya 26 Kanama 2012, i Kigali muri Selena Hotel hazabera umuhango wo kwerekana film ngufi (short Film) yitwa “Kivuto” yanditswe ikanayoborwa na Sesonga Poupoune, mu rwego rwo gukusanya amafaranga kugira ngo ikorwemo indende (feature film)
.

Iyi film imaze kwigwizaho ibigwi, ivuga ku buzima bw’abana bavukanye ubumuga, aho igaragaramo umwana uba waramugaye amaguru yombi ababyeyi bakajya bamuhisha mu cyumba wenyine ndetse ntajye ku ishuri nka murumuna we. Sesonga avuga ko yayikoze nyuma yo kwitegereza ingorane bamwe muri aba bana bahura nazo mu miryango yabo no mu buzima bwabo muri rusange.

Sesonga Poupoune w’imyaka 25 yabwiye IGIHE ko n’ubwo yabashije gukora iyi film ngufi, nyuma yifuje kuyishyira ku rundi rwego, ikaba film ndende, ni muri urwo rwego yateguye iki gikorwa cyo kuyerekana, kugira akusanye ubushobozi.

Muri iserukiramuco rya Film ry’i Burundi FESTICAB, Kivuto yabashije kwitwara neza mu marushanwa y’ama film 100, iza mu myanya y’imbere. Yahawe kandi igihembo cya film ngufi nziza muri Rwanda Film Festival.

“Kivuto” kandi ni film ikoranye ubuhanga, kuko nta magambo arimo, ahubwo ubutumwa burimo butambutswa mu bikorwa gusa.

Iki gikorwa cyo kuyerekana kizatangira saa kumi n’ebyiri, kikazitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo n’abahimbaza Imana nka Aline Gahongayire n’abandi. Kwinjira bizaba ari amafaranga10 000Rwf azakoreshwa mu gufasha iyi film.

Hejuru ku ifoto: Sesonga Poupune wakoze film "Kivuto"


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages