Ruhago ni film y’inyarwanda ifite iminota 11 gusa, kuri iki Cyumeru tariki 15 Nyakanga yegukanye igihembo cya Film ifite Umuyobozi (Director)werekana ejo hazaza heza kizwi nka “Signis Award”, mu iserukiramuco Mpuzamahanga rya film ryo muri Zanzibar (Zanzibar International Festival.)
Iyi film yakozwe na Mbabazi Aime Philbert w’imyaka 21 gusa, yatwayeiki gihembo aho yari ihanganye na film zirenga 100 zaturutse ku Isi hose, by’umwihariko muri Afurika.
Mbabazi Aime Philbert wegukanye iki gihembo, yesesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga, aho yakiriwe n’inshuti n’umuryango ndetse n’abandi bakora uyu mwuga wa Sinema.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Philbert yagize ati:”Nishimiye kuba naratwaye iki gihembo, byanyeretse ko sinema nyarwanda imaze kugira ingufu kuko nari mpanganye n’izindi nyinshi zivuye hirya no hino ku Isi.”
Yakomeje avuga ko icyo abona film ye yarushije izindi ari uko yayikoze nk’uko abishaka kandi abyishimira, ntagerageze kujya kwigana ibintu by’abandi, ati: “Film yanjye irimo kwirekura.”
Film “Ruhago”, ni inkuru y’abana baba bafite indoto zo kujya mu ishuri ry’umupira w’amaguru, ariko bagahura n’inzitizi z’uko batari bafite radio yo gukurikirana amakuru y’igihe baziyandikishiriza, bityo bafata umugambi wo kugerageza kuyiba umuturanyi wabo kugira ngo babashe gukurikirana, bibaviramo kuyimena no kugirana ibibazo n’uwo muturanyi.
Ni ku nshuro ya Kabiri “Ruhago” yegukana igihembo, kuko no muri Werurwe uyu mwaka yatwaye igihembo cya film ngufi nziza kurusha izindi, muri Rwanda Movie Award.
Hamwe n’izindi film icumi, “Ruhago” yakozwe n’ikigo gitunganya za film kizwi nka Almond Tree Films, nyuma y’amahugurwa cyatanze yitwa “Sample of work.”
Mbabazi Aime Philbert yatangaje ko iyi film agiye gukomeza kuyijyana mu yandi maserukiramuco mpuzamahanga, kandi ateganya gukora indi film ndende.



















TANGA IGITEKEREZO