Igice cya kabiri cya Film yakunzwe na benshi ku buryo butangaje izwi nka “Avatar” ntigisohotse mu mpera za 2014 nk’uko byari byatangajwe, ahubwo byashyizwe muri 2015
Nkuko byatangajwe na LA Times, kwimura itariki yo gushora igice cya kabiri cya Avatar byatewe n’izindi gahunda za James Cameron, wayanditse akanayikora.
Cameron yatangaje ko ashaka kubanza kugura ubutaka muri Nouvelle-Zelande ndetse akanahimukura kugira ngo hazakinirwe bimwe mu bice bya Avatar 2.
Yavuze kandi ko ateganya kuba atuye kuri ubu butaka mbere gato y’uko iyi filime itangira kuhakinirwa.
“Avatar” ni film y’igitekerezo, yerekana mu mwaka wa 2154 aho abantu bajya ku mubumbe uba witwa “Pandora” utuwe n’ibiremwa binini bisa n’abantu byitwa Na’vi, ndetse n’inyamaswa zitangaje, hari umwuka wica abantu.
Muri iyi film abantu bajya kuri uwo mubumbe bagamije gusahura amabuye y’agaciro adasanzwe aba ariyo, ariko bibasaba guhangana n’ibiremwa byahabaga.



















TANGA IGITEKEREZO