Umuhanzi akaba n’umukinnyi w’amafilimi, Gasigwa Léopold, atangaza ko agiye guhyira ahagaraga filimi yise “Izingiro ry’amahoro” igaragaramo uko u Rwanda rwagiye rwiyubaka kuva rwava mu bukoloni.
Iyo filimi igiye kujya ahagaragara ikubiyemo ibice bitatu. Igice cya mbere gihera mu gihe cy’Abakoloni kugeza mu w’1990, hagaragaramo amateka mabi yaranzwe no kubiba ivangura mu bana b’u Rwanda. Igice cya Kabiri gihera ku wa 01 Ukwakira 1990 kugeza ku wa 04 Nyakanga 1994, ubwo FPR Inkotanyi yahagarikaga Jenoside, iki gice akaba ari cyo yise “Umuvuduko wa Jenoside. ”
Igice cya gatatu gihera ku wa 19 Nyakanga 1994 kugeza ku wa 9 Kanama 2010, ubwo habagaho amatora y’umukuru w’igihugu, iki gice akaba yaracyise “Isanwa ry ‘Igihugu n’icyizere cy’ahazaza.”
Mu kiganiro na IGIHE, Gasigwa yasobanuye ko iyi filimi igamije kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda haherewe ku mateka yabaye mu Rwanda.
Yasobanuye ko iyi filimi igaragaramo abayobozi b’inzego zose za Leta y’u Rwanda zaba iza gisivili n’iza gisilikare, hakagaragaramo kandi zimwe mu ntiti z’abarezi bo muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda.
Iyi filimi yatangiye gukorwa mu mwaka w’2006. Igitaramo cyo kuyishyira ahagaragara giteganyijwe ku wa 25 Ugushyingo 2012 muri Hoteri Serena.



















TANGA IGITEKEREZO