00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harashakishwa abakinnyi 20 bazakina muri filime “Ukuri kw’ibyahise”

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 11 January 2013 saa 01:34
Yasuwe :

Itsinda rimaze kumenyerwa mu gutunganya no kuyobora amafilime rizwi nka “Strong Unit Films” rirashaka abakinnyi 20 bagomba kuzakina muri filime nshya bateganya gusohora muri Kamena uyu mwaka bise “Ukuri kw’ibyahise”.
Abasore n’inkumi bafite hagati y’imyaka 22 na 27 n’abakuze, ni bo bifuzwa nk’uko twabitangarijwe na Rukundo Arnold umuyobozi wa Srong Unit Films, ndetse anatubwira ko kugeza ubu umushinga w’iyi filime usa n’uwarangiye, igisigaye ari ukubona abakinnyi hanyuma mu kwezi kwa (…)

Itsinda rimaze kumenyerwa mu gutunganya no kuyobora amafilime rizwi nka “Strong Unit Films” rirashaka abakinnyi 20 bagomba kuzakina muri filime nshya bateganya gusohora muri Kamena uyu mwaka bise “Ukuri kw’ibyahise”.

Abasore n’inkumi bafite hagati y’imyaka 22 na 27 n’abakuze, ni bo bifuzwa nk’uko twabitangarijwe na Rukundo Arnold umuyobozi wa Srong Unit Films, ndetse anatubwira ko kugeza ubu umushinga w’iyi filime usa n’uwarangiye, igisigaye ari ukubona abakinnyi hanyuma mu kwezi kwa Werurwe bagatangira gufata amashusho yayo.

Rukundo Arnold, Umuyobozi wa Strong Unit Films

Rukundo ariko anavuga ko n’ubwo bamaze kubona abantu bagera muri 40 bahatanira imyanya 20, bagikeneye no kubona abandi kugira ngo abazatoranywa bazabe babishoboye, abifuza guhatanira kuza muri iyi myanya bakaba basabwa kuzagera ku nzu y’urubyiruko ya Kimisagara kumatariki ya 14, 15 na 16 uku kwezi buri saa Kumi z’umugoroba (16:00).

Nkuriza Fils Fulgence, umwe mu bagize Strong Unit Films avuga ko iyi filime izaba igaruka ku mibanire y’abantu muri rusange, ariko inabakangurira kugira ubushihozi mu guhitamo imibanire yawe n’abandi.

Uretse filime “Ukuri kw’ibyahise” biteganijwe ko izarangira itwaye nibura miliyoni eshanu z’amafanga y’u Rwanda. Si iyo gusa Strong Unit Films igiye kugiramo uruhare, kuko n’izamenyekanye nka “Ntaheza h’isi” na “Rucumbeka” izasohoka muri Gashyantare ari bo bazitunganije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages