00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashinzwe urubuga Nyarwanda rwandika amakuru ya Cinema

Yanditswe na

Olivier MUHIRWA

Kuya 22 June 2012 saa 04:11
Yasuwe :

Ikompanyi ya Inyarwanda Ltd ifite urubuga rwa Inyarwanda.com rusanzwe rukora ku makuru y’imyidagaduro mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, yashyizeho urubuga rushya ruzajya rukora amakuru ajyanye na cinema cyane cyane mu Rwanda.
Intego nyamukuru yo gushyiraho uru rubuga rwitwa www.filmzacu.com, akaba ari ukuzuza inshingano Inyarwanda yihaye ijya gushingwa. MISAGO Nelly Wilson Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Inyarwanda Ltd yagize ati: “Ubusanzwe Inyarwanda Ltd yihaye intego yo (…)

Ikompanyi ya Inyarwanda Ltd ifite urubuga rwa Inyarwanda.com rusanzwe rukora ku makuru y’imyidagaduro mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, yashyizeho urubuga rushya ruzajya rukora amakuru ajyanye na cinema cyane cyane mu Rwanda.

Intego nyamukuru yo gushyiraho uru rubuga rwitwa www.filmzacu.com, akaba ari ukuzuza inshingano Inyarwanda yihaye ijya gushingwa. MISAGO Nelly Wilson Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Inyarwanda Ltd yagize ati: “Ubusanzwe Inyarwanda Ltd yihaye intego yo guteza imbere umuziki, umuco, cinema, na siporo, mbese imyidagaduro muri rusange. Iki gice cya cinema gisa nk’ikidatizwa umurindi, iyi rero akaba ari imwe mu nzira twashyizeho mu rwego rwo kuzamura abakora filimi Nyarwanda kuko tuzi ko ariwo murongo bazajya banyuzaho ibitekerezo byabo n’ibikorwa byabo muri rusange.”

Kuri uru rubuga, hakazajya habonekaho amakuru ajyanye na Cinema mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Hazajya habonekaho kandi amakuru ajyanye n’abakinnyi, filimi zenda gusohoka, izasohotse vuba ndetse n’amatangazo yamamaza cinema mu Rwanda kubuntu.

Akarusho kandi kuri uru rubuga, ni uko abantu biyumvamo impano yo gukina, bazajya babasha guhuriraho n’abashaka abakinnyi. Ibi bikazajya bikorwa kubuntu binyuze muri gahunda yitwa ;Mfite Impano;.

Kuri iki gice, umuntu ubyifuza akaba yohereza ubutumwa bwe, umurongo wa telefoni cyangwa e-mail abonekeraho hamwe n’ifoto kuri aderesi ya: [email protected], bugahita bushyirwa ku rubuga. Abashaka abakinnyi nabo bigenda uko.Kuva ubu, uru rubuga rukaba rubasha kuboneka ndetse rukaba rwatangiye gukora.

Hejuru ku ifoto:MISAGO Nelly Wilson Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Inyarwanda Ltd


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages