00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe umuhango wo kwibuka ‘Steven Kanumba’

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 29 March 2013 saa 10:03
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwibuka no kuzirikana ibikorwa bye; umuryango, inshuti n’abakunzi ba nyakwigendera Steven Kanumba bateguye umunsi wo kwibuka umwaka amaze apfuye.
Steven Kanumba, umukinnyi wa filme utazibagirana wo muri Tanzania yashizemo umwuka bitunguranye mu ijoro ryo ku wa 7 Mata 2012 aguye iwe mu rugo, nyuma yo kugirana ubushyamirane n’umukunzi we Elizabeth ‘Lulu’ Michael waje no gutabwa muri yombi agafunga aryozwa ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Kanumba.
Ku cyumweru gitaha, (…)

Ku cyumweru gitaha, tariki ya 7 Mata 2013, Abanyatanzania benshi, inshuti ze, abakinnyi ba filme n’abandi batandukanye bazaturuka impande bahurire mu ahitwa “Leaders Club” mu muhango wo kumwibuka, bazirikana ibyo yakoze mu buzima bwe, uko yateje imbere sinema ya Tanzania n’intego yari afite muri filme ye ya nyuma.

Hashyizwe hanze amwe mu mafoto ari muri iyo film itwa “Love and Power”.

Reba amafoto yo muri film ya nyuma ya ’Steven Kanumba’:

Reba hano incamake ya filme ye ya nyuma "Lover & Power":

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages