00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Home", film ya Yann Arthus yashyizwe mu Kinyarwanda igiye kwerekanwa bwa mbere

Yanditswe na

Gisele Umutesi

Kuya 10 October 2012 saa 12:47
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/10/2012, nibwo bwa mbere Filime «Home» yashyizwe mu Kinyarwanda izerekanwa ku mugaragaro muri KIST mu Mujyi wa Kigali kuva saa kumi z’umugoroba, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Iki gikorwa cyo kuyerekana ku mugaragaro hamwe n’icyo kuyishyira mu Kinyarwanda, byose byakozwe n’umuryango wita ku kurengera ibidukidukije n’iterambere ry’abantu ARECO Rwanda Nziza ku bufatanye na Institut Francais au Rwanda
Iyi filime iri ku rwego mpuzamahanga, ivuga ku buzima no (…)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/10/2012, nibwo bwa mbere Filime «Home» yashyizwe mu Kinyarwanda izerekanwa ku mugaragaro muri KIST mu Mujyi wa Kigali kuva saa kumi z’umugoroba, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Iki gikorwa cyo kuyerekana ku mugaragaro hamwe n’icyo kuyishyira mu Kinyarwanda, byose byakozwe n’umuryango wita ku kurengera ibidukidukije n’iterambere ry’abantu ARECO Rwanda Nziza ku bufatanye na Institut Francais au Rwanda

Iyi filime iri ku rwego mpuzamahanga, ivuga ku buzima no kurengera ibidukikije, yashyizwe mu Kinyarwanda nyuma yu gushyirwa mu zindi ndimi zirenga 35.

Nk’uko twabitangarijwe na Moritz Schillinger, iyi filime documantaire ubusanzwe ifite igihe cy’isaha n’iminota mirongo itatu n’itatu n’amasegonda mirongo itatu n’icyenda (1:33:39), ni Filime ya Yann Arthus – Bertrand ikaba yarakozwe na Fondation Good Planet, amashusho yayo afatirwa mu bihugu birenga 9 byo ku migabane yose yisi, ikaba yerekana aho isi yavuye n’uko igenda yangirika, ikanatanga inama y’ibyakorwa ngo Isi n’ibiyiriho bikomeze bibungabungwe kandi ku nyungu za buri muntu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages