Umunyarwenya, inararibonye muri muzika akaba n’umwe mu itsinda ritanga amanota ku bahatana mu marushanwa ya Tusker Project fame, Ian Mbugua, agiye kugaragara akina filme y’imibonano mpuzabitsina.
Nk’uko tubikesha muzikki.com, Judge Ian Mbugua aratangaza ko filme y’imibonano mpuzabitsina agiye gukina igamije kwigisha abanyaKenya cyane cyane urubyiruko, uburyo bwo kuyikora.
Muri iyi filme kandi, Ian Mbugua azakinana na ’Lizz Njagah’, umwe mu bakinnyi ba filme bakomeye muri Kenya, hamwe n’abandi batandukanye bakomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Lizz Njagah, unaherutse gukora ubukwe n’umuzungu witwa ’Alexandros Konstantaras’ muri Kamena 2012, yatangaje ko iyi filme izatangira gukorwa mu minsi ya vuba, ikaba igizwe ahanini n’amasomo ajyanye n’imibonano mpuzabitsina.



















TANGA IGITEKEREZO