00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyavugwaga kuri filimi Rwasa birasobanuka mu gice cya kabiri cyageze ku isoko

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 29 October 2012 saa 09:14
Yasuwe :

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukwakira 2012, igice cya kabiri cya Filimi Rwasa cyageze ku isoko, igice cyari gitegerejwe ngo hasobanuke mu byukuri niba iyi filimi ari umwimerere.
Aganira na IGIHE, Theogene Bizimana nyiri Silver Film Production itegura filimi Rwasa yashishikarije abantu kuyireba kuko aricyo gice kirimo inkuru nyayo, kandi akaba ari igice kimara amatsiko abakomeje kuvuga ko yaba ifite aho ihuriye n’indi filime y’uruhererekane yitwa El Diablo.
Yagize ati:”Iki gice ni (…)

Yagize ati:”Iki gice ni uruhererekane rw’inkuru kubarebye igice cya mbere, ni filime tugaragaza zimwe mu ngaruka ziterwa n’ababyeyi bashurashura bakabyara hanze”.

Akomeza ko yabawe n’abandi bahanzi bo muri sinema bakomeje urugamba rwo guteza imbere uyu mwuga mu Rwanda, kandi asanga rumaze kugera ku rwego rushimishije. Bizimana atangaza ko intego ari ugukundisha Abanyarwanda Filimi nyarwanda.

Ati” turifuza kubasiba mu mitwe filime z ‘inyanijeriya cyangwa intanzaniya, igihe bicaraga mu ngo zabo bareba izo filime bajye bicara bareba inyarwanda, ntizihenze nka Rwasa igura amafaranga 1500 y’u Rwanda”.

Theogene Bizimana atangaza ko igice cya gatatu cya Rwasa biteganijwe ko kizajya ku isoko mu Kuboza uyu mwaka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages