00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igice cya kabiri cya film “nta heza h’isi”, kirasohoka muri iki cyumweru

Yanditswe na

Umutesi Gisèle

Kuya 2 August 2012 saa 03:58
Yasuwe :

Igice cya kabiri cya Film “Nta heza h’Isi” yateguwe na Strong Unit Films, kirateganywa gushyirwa hanze muri iki cyumweru.
Iyi filimi yanditswe na Rukundo Arnold iyoborwa na Bugingo Idrissa ndetse bose bayikinamo, yerekana amakimbirane n’ubwumvikane buke ku myemerere y’amadini ndetse no ku buryo bigira ingaruka ku bana iyo baramutse bakundanye badahuje idini, aho uwitwa Shafi ari nawe mukinnyi mukuru muri iyi film bamubuza amahoro kuko aba yarakundanye n’umukobwa w’umugatulika kandi ari (…)

Igice cya kabiri cya Film “Nta heza h’Isi” yateguwe na Strong Unit Films, kirateganywa gushyirwa hanze muri iki cyumweru.

Iyi filimi yanditswe na Rukundo Arnold iyoborwa na Bugingo Idrissa ndetse bose bayikinamo, yerekana amakimbirane n’ubwumvikane buke ku myemerere y’amadini ndetse no ku buryo bigira ingaruka ku bana iyo baramutse bakundanye badahuje idini, aho uwitwa Shafi ari nawe mukinnyi mukuru muri iyi film bamubuza amahoro kuko aba yarakundanye n’umukobwa w’umugatulika kandi ari abayisilamu

Iki gice cya kabiri cyo cyerekana uburyo ababyeyi bagira ingeso z’ubusambanyi bigira ingaruka ku bana babo, kuko se wa Shafi aba ari umusambanyi bikaza kumuviramo kwandura Virusi itera Sida akayanduza umugore we ndetse bose bakaza kwitaba Imana abana babo bagasigara ari imfubyi.

Ibi byatumye umwe mu bakobwa se wa Shafi yateye Sida ashaka Shafi aho aba yaragiye kuba mu cyaro agamije kumwanduza nawe ngo yihorere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages