Itsinda ry’abakora umwuga wa sinema “Impression team entertainment” kuru uyu wa Gatanu bazashyira ahagaragara filimi bise "Distroyer of Lovers" ugenekereje mu kinyarwanda bivuga ‘Umwangizi w’abakundana’.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iyi filimi Ndahura Laurence, ngo filime yabo ya mbere bise “Siku ni siku” niyo yari imaze igihe ku isoko rya sinema. Iyi bayikinnye mu rurimi rw’Igiswahili mu gihe iyi “Destroyer of Lovers” izaba ikinnye mu Kinyarwanda.
Mu ncamake iyi filimi iratubwira ku bangizi b’urukundo, itangira batubwira ukuntu urukundo ari impano y’Imana; iyo urwibeshyeho usenya byinshi kandi nawe utisize nk’uko Mugabo yashenye urugo rwa mugenzi we Edmond n’urwe akarusiga mu gahinda.
“Ukurikirana akari munda y’akabati ukahavana inda yako nk’uko byagendekeye Brenda muri filimi “.
Iyi filme yakiniwe mu Rwanda ikaba izajya ahagaragara ku itariki ya 14 Nzeri 2012.
“Impression team entertainment” igiye kujya ikora imirimo ijyanye na sinema, harimo nko guhanga, gukina no gukwirakwiza ibihangano hirya no hino mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO