Umuhanzi, umunyamideri, umukinnyi wa filime, Frank Joe, ubusanzwe witwa Rukundo Frank ubu hakaba hamaze kujya hanze filme yitwa ”Hell on Wheels” yakinnyemo, yishimira ko yayigaragayemo nk’umunyarwanda agahuriramo n’abandi bakomeye ku isi.
Iyo filme ivuga ku bucakara bwo hambere, igaragaramo abakinnyi bakomeye ku isi basanzwe bakina amafilme nka “Common” w’umuraperi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Frank Joe akorera mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanyamideri rikorera muri Canada ryitwa Imodel Management.
Aganira na IGIHE ku rubuga rwa Facebook, Frank Joe yatangaje ko inzozi yagize akiri umwana zo kuba yamenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’umunyarwanda yazigezeho.
Yagize ati “Nashimishijwe cyane no kumva mpamagawe ngo nze muri iyo filme kuko hari benshi bari babyifuje kandi babifitiye ubuhanga n’ubushobozi batabashije kugaragaramo, ariko njye bakaza kunyihamagarira kuza gukina muri iyo filime.”
Abajijwe ko haramutse hagize abamukenera kuza gukina filime zo mu Rwanda yaza, Frank Joe yatangaje ko barushywa no kubitungura mu kanwa, ko yaza yiruka. Akaba ateganya kuzaba ari mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2013.
Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanyamideri rikorera muri Canada ryitwa Imodel Management akaba ariryo Frank Joe abarizwamo.



















TANGA IGITEKEREZO