Kuri uyu wa mbere imirimo yo gufata amashusho ya filimi “Ibara” igice cya kabiri itangira, by’umwihariko iki gice hazagaragaramo aho Yanga (Agasobanuye) arasa isasu ry’ingusho umuraperi Amag the Black akamwica.
Mu kiganiro kigufi Yanga umenyerewe cyane mu mafilimi yitwa “Agasobanuye”, akaba ari umukinnyi muri filimi ye yitwa “Ibara” yasohotse mu gice kimwe gusa, yabwiye IGIHE ko imyiteguro yo gutangira gufata amashusho y’igice cya kabiri cyayo isa n’iyarangiye, igikorwa nyir’izina cyo gufata amashusho kiratangira kuwa mbere tariki 11 Werurwe.
Gufata amashusho y’iki gice Yanga avuga ko bizatwara ibyumweru bibiri, gutunganya neza amashusho bikamara ukwezi, mpera z’ukwezi gutaha kwa Mata Filimi Ibara igice cya kabiri ikazaba irangiye.
Yanga avuga agashya kari mu gice cya kabiri cya filimi "Ibara",
yagize ati “Agashya kari muri iki gice cya kabiri ni uko harimo na Amag the black, ndamurasa agapfa, bavuga ko igice cya mbere ari cyiza, icya kabiri kizaba ari akarusho.”
Amag the Black ngo azaba ari umukozi wa Yanga ushinzwe amakuru n’itumanaho.
Biteganyijwe ko nta gihindutse "Ibara" izasohoka mu bice bine, kuri ubu hasigaye bitatu.
Ikindi Yanga yatangaje, ni uko ubu ngo ahanganye n’abashaka gucuruza filimi ye mu buryo butemewe n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO