00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugesera Antoine na César Murangira barasaba urubyiruko kwandika amateka hakiri kare

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 22 May 2012 saa 10:46
Yasuwe :

Ubwo i Nyamirambo kuri Mount Kigali Hotel, haberye Filmi yitwa « La traversée du génocide » ikurikirwa n’ibiganiro byatanzwe na Mugesera Antoine na César Murangira wari uturutse mu Busuwisi mu kiganiro cyo gukangurira Abanyarwanda cyane urubyiruko mu kwandika amateka kumahano yabaye mu Rwanda, basabye urubyiruko kwandika amateka hakiri kare.
Muri uyu muhango wabaye ku ya 13 Gicurasi, wateguwe na Janvier Majaribu ushinzwe uburezi mu muryango GAERG, igikorwa cyo kwerekana filmi no (…)

Ubwo i Nyamirambo kuri Mount Kigali Hotel, haberye Filmi yitwa « La traversée du génocide » ikurikirwa n’ibiganiro byatanzwe na Mugesera Antoine na César Murangira wari uturutse mu Busuwisi mu kiganiro cyo gukangurira Abanyarwanda cyane urubyiruko mu kwandika amateka kumahano yabaye mu Rwanda, basabye urubyiruko kwandika amateka hakiri kare.

Muri uyu muhango wabaye ku ya 13 Gicurasi, wateguwe na Janvier Majaribu ushinzwe uburezi mu muryango GAERG, igikorwa cyo kwerekana filmi no gukoraho ibiganiro cyari kigamije ahanini gushishikariza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gutinyuka kwandika no kuvuga ubuhamya bwabo, kugira ngo mu gihe bazaba batakiriho cyangwa barashaje, ukuri kw’ibyabaye kutazavugwa ukundi.

Karirima Ngarambe wakoze iyo film nk’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatanze ubuhamya bwe abinyujije muri iyo filimi iri mu bwoko bwa documentaire/documentary. Muri filimi Karirima agenda yerekana ahantu hatandukanye haranze amateka ye y’umubabaro we n’abo bari kumwe icyo gihe muri Jenoside, kuva muri Ambasade ya Tanzaniya i Kigali aho yabanje guhungira na murumuna we; kugera i Butare aho yafashwe n’abasirikare agakubitwa, akajombagurwa ibyuma, bakamushinyagurira.

Mukiganiro twagiranye na Mugesera Antoine nawe witabiriye iki gikorwa, yatangarije IGIHE ko asanga iyi filimi ari umusanzu ugaragara mu kuvuga amateka y’ibyabaye, yagize ati :’’Iyi ni filimi yerekana ubuhamya bw’ibyo Karirima n’abo barikumwe babayemo ni ibintu bitangaje, abarokotse bose babashije kwandika ubuhamya byaba ari igitangaza.’’

Mugesera Antoine yakomeje avuga ko abantu barokotse Jenoside mu buryo butandukanye, bityo buri wese abashije kuvuga ibyo yabayemo byafasha mu gukora inyigo no kumenya ibyiciro by‘uburyo butandukanye abantu bagiye barokokamo.

Yongeyeho ko gutanga ubuhamya bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bitareba abarokotse gusa, ati : ‘’Abantu bose bashobora kuvuga amateka ya Jenoside, abahigwaga n’abatarahigwaga bashobora kuvuga ibyo babonye, ababaga mu mahanga bashobora kuvuga uko bumvaga jenoside icyo gihe, ndetse n’abakoze ubwicanyi bakihana nabo baba bagomba gutanga ubuhamya bw’ibyo babonye.’’

Mujaribu Janvier nawe yatangarije IGIHE ko kwerekana iyi filmi no gukoraho ikiganiro yabiteguye mu rwego rwo kugira ngo iyi filimi ibere icyitegererezo abarokotse Jenoside mu gutinyuka gutangaza ubuhamya bw’ibyabayeho.

Nk’ushinzwe uburezi muri GAERG, Mujaribu Janvier yatangaje ko basanzwe bakora ibikorwa nk’ibi, aho bashishikariza barumuna babo bibumbiye mu miryango y’abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG) kwandika ubuhamya bwabo, ndetse bakabakangurira kwegera bakanafasha n’abadashoboye kwandika.

Cesar Murangira uri muri Komite y’umuryango IBUKA mu Busuwisi, yavuze ko asanga filimi ‘’le traversée du génocide’’ ifite ubutumwa bukomeye ku barokotse, yagize ati : ‘’Kuba iyi film yarakozwe n’uwarokotse Jenoside ubwabyo birahagije, kugira ngo byerekane ko bure wese yabikora, agamije guha gaciro umuryango we n’amateka ye no guhererekanya ayo mateka y’ibyo yabayemo.’’

Biteganijwe kandi ko filimi « La traversée du génocide » izerekanwa ku mugaragaro no mu gihugu cy’u Bubiligi vuba aha tariko ya 9 Kamena saa mbili z’umugoroba muri Théâtre de Poche i Buruseli, ikazitabirwa n’abantu batandukanye barimo : Tite Mugrefya Umuhanga mu by’imitekerereze ya muntu (Psychologue-psychothérapeute) wo muri Mpore Asbl, Nicolas Zomersztajn wo mu ihuriro ry’Abayahudi na Michel Mahmourian Perezida wa Komite y’Abanyarumenia bo mu Bubiligi na Karirima Ngarambe Aimable wayikoze, bazatanga ibiganiro byerekana ububi bwa jenoside zose zakorewe ayo moko bavamo uko ari 3 (Abayahudi, Abarumeniya n’Abatutsi) no kuganira k’uburyo barwanya abapfobya jenoside n’ababatera inkunga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages