Nicki Minaj umuhanzikazi w’umunyamerika wamenyekanye cyane mu njyana ya HipHop ugeze mu kigero cy’imyaka 30, kuri ubu aravuga ko umubiri we atigeze awongererwa.
Inkuru dukesha urubuga rwa www.thesun.co.uk ruratangaza ko uyu muhanzikazi yaje kwerura akavuga ko yakomeje kugenda yumva amagambo menshi amuvugwaho ko yaba yarongereye umubiri we. Minaj ati "Reka mbabwize ukuri sinigeze nshyirishaho undi mubiri ntavukanye, ahubwo iyo ndimo gutegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo zanjye, nkora icyo bita “Make up”, akaba ariyo ituma mpinduka cyane haba umusatsi ndetse no k’umubiri wanjye."
Kuri ubu Nicki Minaj arimo gutegura gushyira hanze filime ye, akaba avuga ko ashaka gutera ikirenge mu cya Beyonce, Christina Aguilera ndetse n’umwe mu baburanyi be Mariah Carey bagiye bazishyira hanze.



















TANGA IGITEKEREZO