Josiane Uwizeyimana, umugore wa Producer Franco, umwe mu batunganya indirimbo bazwi mu Rwanda, yashyize hanze filme yanditse akanayobora yitwa “Imbarutso” ikinamo abahanzi Austin na B Loon, abakinnyi ba filme nka Marie France Niragire, Rwema, Mika, n’abandi.
Iyi filme yakorewe muri ‘Media General Record Ltd’. Yamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, kuri Garellia Bar Restaurant mujyi wa Kigali.
Nk’agashya kari muri iyi filme, ni uko amazina nyakuri y’abakinnyi bayigaragaramo ari nayo mazina bakinnye bitwa.
Josiane avuga ko iyi filme yayikoze mu gihe kingana n’umwaka, ikamutwara amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu hatarimo ibikoresho.
Josine avuga ko umugabo we Producer Franco yamufashije cyane, kandi akamuba hafi mu ikorwa ryayo no kubona ibikoresho.
Avuga ko ubutumwa yashatse gutangamo ari uko Imana ishobora kugarura umuntu wari warayobye.
Reba amwe mu mashusho ari muri iyi Filme Imbarutso:
Icyo iyi filme ivugaho:
“Umugambi w’Imana urenze kure ibitekerezo byacu. Nyuma y’igihe kitari gito Josiane yitwara nabi yiyibagije inshingano ze, yaje kubona ukuboko kw’Imana guhindura ubuzima bwe.”



















TANGA IGITEKEREZO