Mu mpera z’icyumweru turimo gusoza, i Ouagadougou muri Burkina Faso hateguwe umugoroba nyarwanda (Soirée Rwandaise), ibirori byo kuwizihiza bibera ahitwa Sika Lounge, ahari hateraniye abantu b’ingeri zitandukanye barimo Abanyarwanda bari muri iki gihugu, inshuti z’u Rwanda zo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburengerazuba ndetse n’abandi ba kure.
Uwo mugoroba nyarwanda i Ouagadougou wateguwe na Rwanda Arts Initiative mu gihe muri Burkina Faso harimo harabera iserukiramuco nyafurika rya Sinema (FESPACO) ku nshuro yaryo ya 23. Imbaga y’abantu barenga ibihumbi bine bakaba bari baturutse hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kuryitabira, by’umwihariko u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Jolie Claudine Murenzi, wari mu bagize akanama nkemurampaka (jury) ka FESPACO 2013. Filimi 101 zirimo iy’Umunyarwanda Dady Kivu Ruhorahoza yise Grey Matter n’indi yiswe Le Pardon, zahataniraga ibihembo bitandukanye, gusa ntihagira n’imwe ibasha kugera kure.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative, Dorcy Rugamba, na we wari i Ouagadougou mu rwego rwo kwitabira FESPACO yasojwe ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2013, yadutangarije ko uwo mugoroba nyarwanda wagenze nk’uko babiteganyaga. Witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, biganjemo inshuti z’u Rwanda n’abashakaga kumenya byinshi kuri rwo.
Muri iryo joro herekanwe ibiganiro (documentaraires/documentaries) ku Rwanda birimo icyitwa “Congo Nile Trail” n’indi yitwa “Rwanda, The Land of Thousand Hills” zigaragaza ibyiza by’u Rwanda mu bukerarugendo n’ishoramari.
Dorcy Rugamba yagize ati “Abatumirwa bacu bishimiye cyane kwerekwa ibyo biganiro ku Rwanda, kuko nyuma babajije ibibazo byinshi kuri simena nyarwanda n’ibindi byinshi, ndetse bamwe muri bo baniyemeza kuzatemberera mu Rwanda, bakarwibonera imbona nkubone.”
Jolie Claudine Murenzi na we uri mu buyobozi bwa Rwanda Arts Initiative yadutangarije ko uyu mugoroba nyarwanda waranzwe n’ibiganiro aho abawitabiriye basobanuriwe ko nubwo sinema yo mu Rwanda ikiri hasi hari icyizere cyinshi ko izatera imbere.
Umuririmbyi w’umunya-Burkina Faso Tim Wensey n’itsinda rye basusurukije iki gikorwa mu njyana yoroheje ifite inkomoko muri Afurika.
Iserukiramuco FESPACO ryasojwe mu mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2013, aho ibihembo bikomeye byegukanwe na filimi “Aujourd’hui” ya Alain Gomis. Iyi firimi yegukanye igihembo cya zahabu cyiswe “Étalon de Yenenga” naho filimi yiswe “Yema” y’umunya-algeria Djamila Sahraoui yegukana igihembo cy’umuringa, ikurikirwa na “Le Pirogue” ya Moussa Touré.



















TANGA IGITEKEREZO