Umwe mu bakinnyi ba filimi bazwi cyane muri filimi za Nigeria witwa Miss Bisi Komolafe yapfuye ku ya 31 Ukuboza 2012 azize uburwayi.
Yaguye mu bitaro bya University College Hospital-UCH, i Ibadan muri Nigeria.
Umwe mu bari bashinzwe ibikorwa bye witwa Akeem Balogun, yemeje aya makuru agira ati "Birababaje, twabuze ikindi cyamamare cyacu."
Benshi mu bakinnyi ba filimi muri Nigeria bagiye gusura umuryango we, abandi bawoherereza ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro.
Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa kane tariki ya gatatu Mutarama 2013.
Amakuru ataremezwa neza, avuga ko yari atwite kandi ko urupfu rwe rufitanye isano n’uku gutwita.
Azwi cyane mu filimi yamamaye ku izina rya ‘Yoruba Movies’, aho agaragara muri ‘Igboro Ti Daru’ na ‘Eja Tutu’ n’andi.
Reba kimwe mu biganiro Bisi yagize:



















TANGA IGITEKEREZO