00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukunzi wanjye tujya tubana ariko sinarongoye – Bahati

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 21 March 2013 saa 02:30
Yasuwe :

Bahati wahoze muri ‘Just Family’, rimwe mu matsinda ya muzika riherutse gusenyuka, aravuga ko nubwo byigeze kuvugwa ko yaronoye,arabihakana avuga ko babana n’umukunzi we kuko hari icyo umushinga bari gukorana.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bahati yavuze ko uburyo bivugwa ko yarongoye atari ko bimeze, ahubwo bitewe n’umushinga wa filme ari gukorana n’umukunzi we “Umumararungu Sandra” , hari igihe biba ngombwa ko baba mu nzu imwe, mu buryo busa n’ubumenyerewe ku bakinnyi b’umupira iyo (…)

Bahati wahoze muri ‘Just Family’, rimwe mu matsinda ya muzika riherutse gusenyuka, aravuga ko nubwo byigeze kuvugwa ko yaronoye,arabihakana avuga ko babana n’umukunzi we kuko hari icyo umushinga bari gukorana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bahati yavuze ko uburyo bivugwa ko yarongoye atari ko bimeze, ahubwo bitewe n’umushinga wa filme ari gukorana n’umukunzi we “Umumararungu Sandra” , hari igihe biba ngombwa ko baba mu nzu imwe, mu buryo busa n’ubumenyerewe ku bakinnyi b’umupira iyo bitegura umukino bakajya hamwe (locale).

Yagize ati “Mu by’ukuri, jyewe mfite imyaka y’ubukure kandi n’umukunzi wanjye na we ni uko. Turamutse dufite gahunda y’ubukwe twabitangaza tukanatumira inshuti n’imiryango, kuko amategeko arabitwemerera cyane rwose. Jyewe na Sandra, ntabwo turapanga ibyo gushakana pe! Abantu babyumve neza, tujya tubana mu nzu imwe iyo turi mu gihe cyo gushyira mu bikorwa umushinga wacu wa filme turi gukora yitwa ‘Kaliza’, mu buryo bwa locale no guhuriza hamwe gahunda.”

Avuga ko atari na we wenyine, kuko na bamwe mu bakinnyi cyangwa n’abandi bafite ibyo bashinzwe bigendanye na tekiniki bijya biba ngombwa ko abashyira hamwe kugira ngo gahunda zifatirwe hamwe, zigende uko zateguwe.

Umwe mu babana mu nzu na Bahati, Muhizi Patrick, yatubwiye ko yatunguwe n’amakuru ko bahati yarongoye, kuko ngo n’iyo umukunzi wa Bahati yaje mu rugo afata icyumba cye; we na Bahati bakaguma mu cyabo.

Muhizi avuga ko iyo bari mu bihe byo gufata amashusho ya filme, benshi mu bo bakorana baza bakabana mu nzu imwe bitegura, kuko ngo gukora filme bitoroha.

Bahati n’umukunzi we Sandra bari gukorana filme yubakiye ku rukundo yitwa ‘Kaliza’ muri kampani bafatanyije yitwa “22 Pictures Production”, bateganya kuzayishyira ahagaragara vuba.

Bahati ni we uri kuyobora iyo filme, Sandra we akaba mu bakinnyi b’imena bazayigaragaramo.

Umumararungu Sandra, umukunzi wa Bahati
Muhizi Patrick, arahamya ko Bahati atarongoye
Bahati (hagati) akiri muri Just Family

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages