00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda Rurangwa niwe uzafata amashusho ya filimi izahuza ibihugu 3 i Burundi

Yanditswe na
Kuya 18 March 2013 saa 01:38
Yasuwe :

Rurangwa Norbert umwe mubafata amashusho ya filimi (cameraman) hano mu Rwanda, kuri ubu yaba ariwe uzajya gufata amashusho ya filimi izahuza ibihugu 3 mu gihe igihugu cy’U Burundi kizaba gitahiwe gukina. Ibyo bihugu ni U Rwanda, U Burundi, ndetse na Congo.
Aganira na IGIHE, Norbert yagize ati” Njye byarantunguye cyane kuba arinjye uzajya gufata amashusho mu gihugu cy’U Burundi, kuko nahafatiye amashusho ya filimi nyinshi ariko numvaga ko bazafata abandi ba cameramen batari njye”. Yakomeje (…)

Rurangwa Norbert umwe mubafata amashusho ya filimi (cameraman) hano mu Rwanda, kuri ubu yaba ariwe uzajya gufata amashusho ya filimi izahuza ibihugu 3 mu gihe igihugu cy’U Burundi kizaba gitahiwe gukina. Ibyo bihugu ni U Rwanda, U Burundi, ndetse na Congo.

Aganira na IGIHE, Norbert yagize ati” Njye byarantunguye cyane kuba arinjye uzajya gufata amashusho mu gihugu cy’U Burundi, kuko nahafatiye amashusho ya filimi nyinshi ariko numvaga ko bazafata abandi ba cameramen batari njye”. Yakomeje avuga ko filimi yakoze zo mu gihugu cy’ I Burundi ari,” Zimuruka, Ubugaragwa, Igir’ubuntu, Izabikora ndetse n’indi bita Thedi”.

Rurangwa Norbert ni umwe mu bakoze filimi zakunzwe hano mu Rwanda aho twavuga nka, “Ikigeragezo cy’ubuzima, Ay’urukundo, Anita, Pamella, Nadia, Kinyarwanda, Saa kumi n’ebyiri na 45’, Imbaraga zo kubabarira”. Mu gihe Norbert ariwe watoranyijwe kuzajya gufata amashusho mu gihugu cy’I Burundi, hari n’izindi filimi zigera muri enye (4) azasiga ashyize ahagaragara.

Norbert kuri ubu akaba arimo gukora umurimo wo gutunganya izo filimi mbere y’uko agenda.

Norbert arimo gufata amashusho
Igihe cy'ifatwa ry'amashusho
Norbert ari kumwe na Willy
rimwe na rimwe aracuranga iyo ashaka kuruhuka mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages