00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu bakinnyi ba “Harry Potter" yapfuye

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 29 March 2013 saa 05:09
Yasuwe :

’Richard Griffiths’, umukinnyi wa filme zisetsa wamenyekanye cyane mu yitwa “Harry Potter” yashizemo umwuka kuri uyu wa gatanu.
Amakuru dukesha urubuga 7sur7, aratangaza ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Werurwe 2013 ari bwo uyu mukinnyi wa filme zisetsa w’Umwongereza wari ufite imyaka 65 y’amavuko yapfuye nyuma yo kubagwa mu bitaro bya Coventry.
Muri “Harry Potter”, Richard Griffiths yamenyakanyemo cyane, yakinnye afite izina rya ’Vernon Dusley’, akaba yari nyirarume wa Harry Potter, (…)

’Richard Griffiths’, umukinnyi wa filme zisetsa wamenyekanye cyane mu yitwa “Harry Potter” yashizemo umwuka kuri uyu wa gatanu.

Amakuru dukesha urubuga 7sur7, aratangaza ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Werurwe 2013 ari bwo uyu mukinnyi wa filme zisetsa w’Umwongereza wari ufite imyaka 65 y’amavuko yapfuye nyuma yo kubagwa mu bitaro bya Coventry.

Muri “Harry Potter”, Richard Griffiths yamenyakanyemo cyane, yakinnye afite izina rya ’Vernon Dusley’, akaba yari nyirarume wa Harry Potter, umwana wari umurozi.

Nyuma yo kumenya iyi nkuru, umukinnyi w’imena muri iyi filimi ’Daniel Radcliffe’, ari we Harry Potter, yamwunamiye, agira n’icyo amuvugaho agira ati “Ingufu, ubufasha no gusetsa kwe byaduhaga ibyishimo mu kazi kacu”.

Yongeyeho kandi ko yirata kuba yaramenyanye na nyakwigendera.
Richard Griffiths wakinnye amafilme atandukanye, harimo "Sleepy Hollow [1999]" na "Pirates des Caraïbes: La fontaine de Jouvence [2011]" .

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages