Uncle Austin aratangaza ko nyuma yo gukina muri filimi yiswe “Imbarutso” ateganya gukomeza mu gukina amafilimi.
Mu kiganiro na IGIHE, Uncle Austin yatangaje ko yashimishijwe no gukina muri filimi bwa mbere.
Uncle Austin yabwiye IGIHE ko bitamugoye, kuko n’ubusanzwe kuva akiri muto yakundaga gukina amakinamico, kandi akenshi umuntu umenyereye gukina amakinamico ntibimugora gukina muri filimi.
Nyuma yo gukina muri filimi, Uncle Austin ateganya gukomeza ko mu minsi iri imbere azajya yandika inkuru (story) n’inyandiko(script) za filimi.
Yongeraho ko naramuka abonye umwanya n’uburyo mu minsi iri imbere ashobora kuzakina filimi ivuga ku buzima bwe kuva akiri muto, yizera ko yashimisha abayireba.
Filime Imbarutso, Uncle Austin yatangiriyeho akina muri filimi iri hafi gusohoka, aracyari gutunganywa.
Ubusanzwe abakinnyi b’amafilimi by’umwihariko abahanzi, iyo bagiye kuyakinamo bakunze guhindura amazina, ariko Uncle Austin we yakoresheje irye muri iyo filimi kandi ngo asanga ntacyo bitwaye gukoresha izina rye.



















TANGA IGITEKEREZO