00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rushaka gukina film rwahawe rugari mu yitwa ”Ubu n’Ejo”

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 5 August 2012 saa 07:54
Yasuwe :

Tariki ya 11 na 12 Kanama 2012, kuri Galleria Bar mu Mujyi wa Kigali hazatoranywa abakinnyi babyifuza bumva bifitemo impano yo kuba bakina muri film yitwa“Ubu n’Ejo”, iyi ikaba ari filme yo mu bwoko bw’uruhererekane (Series).
Iyi filme “Ubu n’Ejo” izajya yibanda mu butumwa bukubiye mu bintu bitatu harimo ubuzima bwa buri munsi, inzozi z’ejo hazaza, ishuri n’urubyiruko.
Nelly Wilson, umwe mu banditsi b’iyi filme aganira na IGIHE, yavuze ko aya ari amahirwe menshi yo kubona amafaranga (…)

Tariki ya 11 na 12 Kanama 2012, kuri Galleria Bar mu Mujyi wa Kigali hazatoranywa abakinnyi babyifuza bumva bifitemo impano yo kuba bakina muri film yitwa“Ubu n’Ejo”, iyi ikaba ari filme yo mu bwoko bw’uruhererekane (Series).

Iyi filme “Ubu n’Ejo” izajya yibanda mu butumwa bukubiye mu bintu bitatu harimo ubuzima bwa buri munsi, inzozi z’ejo hazaza, ishuri n’urubyiruko.

Nelly Wilson, umwe mu banditsi b’iyi filme aganira na IGIHE, yavuze ko aya ari amahirwe menshi yo kubona amafaranga binyuze mu kuvumbura impano wifitemo ku rubyiruko rwiyumvamo impano yo gukina amafilme.

Yagize ati:”Turebye nko hanze y’u Rwanda ni benshi batunzwe n’umwuga wo gukina film (cinema) nk’igice kimwe cy’ubuhanzi. Ni byiza rero ko n’abacu nabo bongera amahirwe yabo bigaragaza mu ruhando rwa cinema.”

“Ubu n’ejo” ni filme ivuga ukuntu urubyiruko rukiri ku ntebe y’ishuri ruba rufite inzozi zibyo rushaka kuzageraho nyuma yo kurangiza amashuri, ariko kubera ubuzima imiryango n’izindi nzitizi hakabaho bamwe batagera kuri izo nzozi, abandi bakazigeraho bitagoranye.

Iyi film izajya igaragaramo bumwe mu buzima bwa buri munsi urubyiruko rubamo, ibibazo ruhura nabyo ndetse n’uko rwakagombye kwitwara ngo rubashe kubisokamo kigabo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages