00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Viva Riva, Film yavuzweho byinshi irerekanwa i Kigali

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 17 July 2012 saa 12:41
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nyakanga 2012 saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku Kigo Ndangamuco y’Abadage Goethe Institute, harerekana film yabiciye bigacika muri Afurika yitwa Viva Riva.
Viva Riva ni film yakiniwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2010, ni imwe muri film z’Inyafurika zikoranye ubuhanga.
Iyi film yerekana ubuzima bw’ Umusore witwa Riva wakoraga ubujura ndetse akunda ubuzima bworoshye, nyuma y’imyaka 10 ataboneka, yagarutse mu Mujyi wa Kinshasa yabagamo (…)

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nyakanga 2012 saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku Kigo Ndangamuco y’Abadage Goethe Institute, harerekana film yabiciye bigacika muri Afurika yitwa Viva Riva.

Viva Riva ni film yakiniwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2010, ni imwe muri film z’Inyafurika zikoranye ubuhanga.

Iyi film yerekana ubuzima bw’ Umusore witwa Riva wakoraga ubujura ndetse akunda ubuzima bworoshye, nyuma y’imyaka 10 ataboneka, yagarutse mu Mujyi wa Kinshasa yabagamo amaze kwiba ikamyo ya Peteroli yari iy’umukoresha weukomoka muri Angola.

Riva aba ashakishwa n’abajura ba ruharwa bo muri Angola yasize yibye, ndetse n’undi mujura ukomeye muri Kinshasa yari yaratwariye umugore witwa Nora.

Iyi film ntiyemerewe kwerekwa abana bari munsi y’imyaka 18, bitewe n’uburyo yerekana indi sura y’ubuzima bwo mu Mujyi wa Kinshasa, burimo uburiganya, ubucuruzi bwa magendu bw’ibikomoka kuri Peteroli, ubusambanyi n’ibindi.

Viva Riva yakozwe na Djo Tunda Wa Munga, imaze gutsindira ibihembo byinshi, aho muri African Movie Academy Awards yatwaye ibihembo bitandatu, ndetse muri 2011 yatwaye MTV Movie Award nka film nziza kurusha izindi muri Afurika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages