Umusore wamenyekanye cyane ku izina rya Yanga mu gusobanura amafilime, ubu yinjiye muri sinema nyarwanda aho agiye gushyira ahagaragara filime yise “Ibara”.
Aganira na IGIHE Yanga yavuze ko filime ye ya mbere agiye kugaragarizamo ibyo yigiye mu kumara igihe kinini areba anasobanura amafilime y’abanyamahanga.
Filime yise Ibara izamurikwa ku mugaragaro muri Mutarama 2013, avuga ko ugereramyije na filime zisanzwe zikinwa mu Rwanda, hari igishya kizagaragaramo.
Yanga ati “Ikidasanzwe kiyirimo ni ibikorwa bigaragaramo, urugero ni ukurasa na pisitori ukabona isasu risohoka mu munwa w’imbunda ukongera kuribona ryinjira mu muntu, ukabona umuriro waka mu munwa w’imbunda, turashisha imbunda ya mashinigani (machine-gun). Igihe maze muri filime nzisobanura, ibyo nabonyemo ngiye kubizana muri filime nyarwanda, ku buryo abantu noneho bazemera.”
Akomeza avuga ko imirimo yo gutunganya filime ye iri hafi kurangira, kandi ngo asanga urwego rudashimishije sinema nyarwanda iriho kuri uyu munsi Abanyarwanda ubwabo aribo bazayizamurira.
Yanga ati ”Twagiye muri cinema turi mu by’ahandi, ariko ntawumenya ejo, uko iminsi yicuma ugenda ujya ku yindi ntera, sinema y’u Rwanda irimo irubakwa, uko twumva Abanyanijeriya babashije kubaka iyabo, mu Rwanda ni twebwe tugomba kwiyubakira iyacu.”
N’ubwo yinjiye muri sinema, Yanga atangaza ko bitazamubuza gukomeza gusobanura filime nk’uko bisanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO