00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yubile y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi isize asohoye Filimi

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 20 December 2012 saa 03:50
Yasuwe :

“Umuntu iyo yibagiwe aho yavuye ibintu byose abifata kimwe yewe ku buryo n’ibyamubayeho bibi bishobora kongera bikamubaho, naho iyo uzirikana aho wavuye ni bwo buryo buruta ubundi bwo kuba wasubira inyuma.”
Uku ni ko umuhanzi Gasigwa Leopord wakoze filimi yise "Impano y’uwampimbaje" ivuga ku bigwi by’umuryango FPR Inkotanyi yatangaje, ubwo yashyiraga ahagaragara filimi ivuga ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Gasigwa yatangarije IGIHE ko (…)

Gasigwa yatangarije IGIHE ko yakoze iyi filimi nyuma yo kubona amateka u Rwanda rwaciyemo n’aho rugeze ubu. Ati “ Nakoze iyi filimi nyuma yo kubona amateka yaranze u Rwanda mpereye kuri amwe jyewe nzi ndetse n’ayo abasaza bambwira yanagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Asobanura ibijyanye n’iyi filimi, yagize ati “Filime yanjye igamije kwigisha Abantu kuri ayo mateka ndetse no kugaragaza ubutwari bwa FPR Inkotanyi yavanye Abanyarwanda mu kangaratete bari barimo mu mwaka w’1994. Ibi bizadufasha kumenya aho tugana no kwirinda ko twasubira aho twavuye.”

Gasigwa avuga ko iyi filimi n’izindi zizayikurikira hari ubumenyi zizongerera Abanyarwanda ku mateka bavuyemo, babonereho gufata ingamba zihamye z’aho bagana kandi ngo azakomeza gukora filime zivuga ku mateka y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kuyigiraho.

Reba igive kiri kuri:

http://www.youtube.com/watch?v=R9dhsJK1EZ4

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages