Iki gitaramo cyatumiwemo aba banyarwenya giteganyijwe ku wa 25 Kamena 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).
Teacher Mpamire na Daliso Chaponda baje babisikana na Daniel Omara uri mu bakomeye muri Uganda, wamaze iminota 75 ku rubyiniro (One Man Show) muri Camp Kigali.
Kuri iyi nshuro, Daliso Chaponda agarukanye i Kigali umwihariko kuko azahabwa umwanya uhagije agakora ’One Man Show’ ye ya mbere azaba akoreye mu Rwanda.
Uyu munyarwenya ufite inkomoko muri Zambia na Malawi, yamamaye biturutse mu irushanwa rya Britain’s Got Talent 2017 ryatumye yishimirwa na benshi dore ko yanegukanye umwanya wa gatatu.
Daliso w’imyaka 43 si ubwa mbere agiye gutaramira mu Rwanda dore uko ubwo aheruka mu 2018 yari yazanye n’umugore we mu bitaramo bya Kigali International Comedy Festival ya Kabiri.
Herbert Mendo Ssegujja wamamaye ku mazina ya Teacher Mpamire mu ikositimu ya karokaro, akavarisi ka mwarimu, ingwa n’inzogera mu ntoki, yataramiye i Kigali bwa mbere mu 2017 nabwo hari muri Seka Live yabaye muri Kamena uwo mwaka.
Uyu munyarwenya uzwiho kwigana Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, iyo atera urwenya ahindura icyumba cyabereyemo igitaramo ishuri, agatangira kuganiriza abitabiriye nk’aho ari abanyeshuri be.
Teacher Mpamire w’imyaka 39 ni umunyarwenya wanabyigiye dore ko nyuma yo kwishimirwa na Perezida Museveni, yamuhaye buruse y’umwaka umwe ajya kwiga muri American Comedy Institute i New York.
Nyuma yo gusoza amasomo, uyu munyarwenya wari usanzwe ari na mwarimu kuri Standard High School Zzana i Kampala, yahisemo izina rya Teacher Mpamire arikuye kuri mwarimu yakundaga, Arthur Mpamire.
Abanyarweya b’Abanyarwanda bazaba bari muri iki gitaramo kizaba kiyobowe na Arthur Nkusi ntibaratangazwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!