Uyu munyarwenya ufatwa nk’Umwamikazi w’urwenya muri Afurika (Africa’s Queen Of Comedy), agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu akoreye igitaramo muri Kigali Serena Hotel cyanyeganyeje imbavu zabacyitabiriye.
Uyu munyarwenya yageze I Kigali ku isaha ya saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa 24 Nzeri 2022, atangaza ko yiteguye gufasha abaturarwanda gusoza ukwezi kwa Nzeri bameze neza cyane.
Kansiime w’imyaka 36 avuga ko akunda gutaramira mu Rwanda gusa ngo ntiyumva neza kuntu imyaka itanu yashize atahagera .
Ati “Dukeneye kubyibazah gusa ndababwiza ukuri tuzaseka! ”
Kansiime wabonaga yishimiye kugaruka i Kigali aritabira igitaramo cya Seka Live kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni igitaramo aza guhuriramo n’abandi banyarwenya batandukanye barimo Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci, Andrew Ondongo , Okello Hirray , Herbert Admin , Tycoon na Joseph.
Ni igitaramo kizayoborwa na Arthur Nkusi, kije gikurikira ikindi cyateguwe na Arthur Nation cyiswe inkuru ya Rusine.
Kansiime agarutse mu Rwanda ari umubyeyi w’umwana w’umuhungu yabyaranye n’umunyamuziki Abraham Tukahiirwa uzwi nka Skylanta umwaka ushize wa 2021.
Amafoto: Irakiza Yuhi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!