Icyo gitaramo cyarangiye abacyitabiriye bikanda imbavu, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [ahahoze hitwa Camp Kigali].
Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku ngingo zigaruka ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, urukundo rwo mu mujyi no mu cyaro, Kimenyi Yves ukinira APR FC uheruka gushyirwa hanze yambaye ubusa n’ibindi.
Abacyitabiriye batashye banyuzwe n’urwenya rwatanzwe ndetse buri kanya imbaga y’abantu yakwenkwenukaga bitewe n’ubutumwa bwihariye bwatangwaga n’aba basore binyuze mu nganzo yabo yihariye.
‘Bigomba guhinduka’ yateguwe na Japhet na 5K Etienne bamamaye mu mashusho y’urwenya anyura ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Ni igitaramo cyayobowe n’Umuyobozi mukuru wa Daymakers Entertainment, Clapton Kibonke; cyanagaragayemo abandi banyarwenya batandukanye bakizamuka, bashimangiye ko bafite impano ityaye.
Muri abo harimo uwitwa Kefa wateye urwenya ku mazina y’abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye aho akenshi usanga Abanyarwanda baherwa na -Mana ariko abo muri Brezil bagaherwa na –Nyo.
Yavuze ko baramutse babicuritse wasanga nka Habimana yakwitwa Habinyo, Nsengimana akitwa Nsenginyo, ibintu byasekeje abantu benshi bari aho.
Igisa n’igice cya mbere kirangiye hagiyeho itorero Inkindi Itatse Intwari ryagaragaje ubuhanga mu gukaraga umubyimba no kuvuza ingoma mu buryo bwihariye.
Iri torero ryakurikiwe n’umunyarwenya umaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda ari we Joshua ubarizwa mu itsinda rya Comedy Knights.
Yateye urwenya ku mafoto y’abantu batandukanye bambaye ubusa, agenda agaragara ku mbuga nkoranyambaga, ati “Nkibona Isimbi Noeline (wiyamamarije kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 ntiyahirwa) nahise mvuga ngo woow!! Ariko ari Kibonke (umunyarwenya Clapton) wambaye ubusa Meya w’akarere aturukamo bahita bamubwira kwegura kuko haba hari imirire mibi.’’
Yavuze kandi kuri Kimenyi Yves, umunyezamu wa APR FC uherutse kugaragara yambaye ubusa. Mu buryo bwo kumutera ubuse ko adasiramuye Joshua yavuze ko uyu musore yinjiranye ifirimbi mu kibuga kandi ari umukinnyi. Uyu munyezamu yanagarutsweho n’umunyarwenya ‘Babou’.
Japhet na 5K Etienne ba nyir’igitaramo bari bategerejwe n’abantu benshi, bageze imbere y’imbaga bambaye inkweto z’umweru, amapantalo y’umukara n’imipira y’imikara yanditseho “Bigomba Guhinduka.”
Bateye urwenya abantu barakumbagara kandi ibyinshi bavugaga byari birimo inyigisho zikomeye.
Bavuze kuri Meddy na The Ben bagiye kuba muri Amerika batorotse, bati ‘ntibakunda u Rwanda’. Icyasekeje abantu ni ukuntu bavuze ko nta kintu byabamariye ku muziki wabo kuko bakomeje gukorana n’Abanyarwanda ntibakorane n’abahanzi baho bakomeye.
Bati “Iyo bakoze ikintu gikomeye bahurira mu ndirimbo ‘Ndi uw’i Kigali’. Babagereranyije n’umuntu wajya muri resitora ariko yijyaniye n’amafunguro.
Aba basore bibasiye Ikipe y’Igihugu Amavubi bayininura ko yubahirije ihame ry’uburinganire mu makipe y’abagabo n’abagore kuko zinganya ibikombe, nta n’imwe iratwara igikombe.
Bitewe n’uko Ikipe y’Igihugu Amavubi ihora itsindwa bayisabiye ko “abakinnyi bakigera ku kibuga cy’indege bajye basubizwa mu mwiherero, bibutswe ibiryo bihenze bariye ubundi babahe igihano cyo kubaharangura hatitawe ku nyogosho bari basanganywe.”
Aba basore kandi baririmbye indirimbo yabo bise ‘Bigomba Guhinduka’ ikubiyemo ubutumwa bwo kugaragaza ibitagenda neza mu muryango Nyarwanda bikwiye guhinduka.
Byari ku nshuro ya mbere habaye igitaramo nk’iki, bakaba batangaje ko kizajya kiba buri gihembwe.
Ugereranyije n’igihe aba basore bamaze batangiye, cyitabiriwe n’abantu benshi cyane dore ko n’imyanya yari yateguwe yabaye mike bamwe bakireba bahagaze.
Amafoto: Serge Muhizi



















TANGA IGITEKEREZO