00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byari ibitwenge gusa! Udushya twaranze ’Seka Live’ ya mbere ya 2023 (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 29 May 2023 saa 09:24
Yasuwe :

Igitaramo cy’urwenya kimenyerewe nka Seka Live cyagarukanye udushya twanyuze abitabiriye, binyuze mu rwenya rw’abarimo Rukundo Patrick (Rusine) wazanye mushiki we ku rubyiniro, Daniel Omara wateye urwenya kuri Bad Black (umugore waciye ibintu muri Uganda), umufotozi Promesse Kamanda wagaragaje impano nshya n’ibindi.

Iki gitaramo cyari kiyobowe na Arthur Nkusi cyabereye muri Camp Kigali ku mugoroba wa tariki 28 Gicurasi 2023, cyarimo abanyarwenya 12 biganjemo abakiri bashya.

Aba banyarwenya barimo Arthur Nkusi wakiriye abarimo Daniel Omara, Rusine, Pazzo & Mavide, Admin Pro na Ambasaderi w’Abakonsomateri.

Aba bunganiwe na Mr Zinzi wakiriye abanyarwenya bashya barimo Rwagaju Rumi, Benitha Mahrez, Deo No Stress na Muneza Rambert.

Rwagaju Rumi, umunyarwenya mushya wavuze ko ari uwo mu Gatsata, yateye urwenya avuga uburyo yahuye n’umusaza usabiriza ku muhanda w’iwabo, ageze i Nyabugogo asanga wa musaza yabaye ufite ubumuga bwo kutavuga.

Ati "Ese Mzee sinakubonye mu Gatsata utabona?" undi amusubiza agira ati "Nonese wowe hari icyo nakubajije?"

Uyu munyarwenya yateye urwenya agaruka kuri Moses Turahirwa uherutse gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Rwagaju yagerageje kwigana uburyo uyu muhangamideli yari ari kuburuna mu rukiko yiyoroheje mu ijwi, n’intambuko bituje cyane ati "Ese mwebwe murabona hari icyaha nakoze we, kariya kantu sinarinzi ko nakazanye mu ishati nukuri!"

Benitha Mahrez yateye urwenya avuga uburyo yatunguwe n’ibyo Se yasubije nyina igihe yari amubabaje, amubwira ko ahiye igihe yari atetse.

Ati "Umubyeyi wanjye (Papa) yasanze Mama akaranze inkonko , nyuma mama ataka avuga ko amavuta amutwitse undi yahise amusubiza ati ni gute ushya mbere y’inkoko kandi unayirusha imyaka."

Promesse Kamanda yatunguranye

Promesse Kamanda umenyerewe mu mwuga wo gufotora yasabye Arthur Nkusi ko yamuha umwanya akagaragaza impano afite yo gutera urwenya, ndetse ko yifuza kuzayikomeza akayimurikira Abanyarwanda.

Uyu mukobwa yahawe umwanya, avuga ko rimwe na rimwe atumva uburyo abantu bamwe bafata izina Charles bakarihindura Karoli, asaba ko bajya bagera ku muntu mukuru bakareka kurihindura kubera ukuntu rymvikana nk’iryabana.

Aha yabivuze akomoza ku mubyeyi we Charles Kamanda wamushyigikiye igihe yamubwiraga ko agiye kwiyegurira umwuga wo gufotora ari umukobwa.

Arthur Nkusi mbere y’uko yakira Daniel Omaro, yateye urwenya akomoza ku itegeko rigena indege zitagira umupilote (drones) avuga ko rizajya rihora rihana DJ Pius kubera uburebure bwe.

Ati "DJ Pius we we aragowe iri tegeko rizajya rihora rimuhana buri uko azamuye telefone ashaka itumanaho, ntaho yaba ataniye na drones."

Daniel Omara wari utegerejwe cyane, yamaze iminota 73 ku rubyiniro agaruka ku bintu bitandukanye byamubayeho, avuga uburyo yaretse kwigisha, uburyo se yari umunyakavuyo, icyatumye areka urumogi, n’ibindi.

Yakomoje kuri Bad Black cyangwa Masolo Queen, umugore waciye ibintu muri Uganda wafunzwe inshuro nyinshi azira uburiganya yakoreye abagabo batandukanye b’abazungu baryamanye nawe.

Uyu munyarwenya yavuze uburyo abagore bo muri iki gihugu nanubu bacyibaza ikintu Bad Black yakoreye umuzungu baryamanye kigatuma amuha miliyoni y’amadorali, ndetse akamugurira inzu mu gace ka Munyonyo.

Rusine yazanye mushiki we ku rubyiniro agaragaza impano ye

Iki gitaramo cyasojwe na Rukundo Patrick umaze kwamamara nka Rusine waserukanye mushiki we Shetsa Magdalla, agaragaza impano ye yo kubyina imbyino zigezweho.

Aba bombi binjiye babyinana indirimbo ’Who is your Guy’ ya Spyro na Tiwa Savage. Rusine yasabye abakunzi be gushyigikira impano ya mushiki we.

Rusine yateye urwenya avuga uburyo abanyarwenya bashya bamaze kwigaragaza cyane ku buryo basigaye batera ubwoba abo basanze mu kibuga.

Uyu munyarwenya yasabye abantu gukomeza gutanga inkunga ku baturage bo mu Burengerazuba bw’u Rwanda baherutse kwibasirwa n’ibiza.

Rusine buri uko yinjiye mu bitaramo by’urwenya ntihabura unyurwa n’urwenya rwe akamushimira amuha amafaranga, gusa we avuga ko ari itike imucyura aba ahawe.

Ibi ni nabyo byabaye ku umunyarwenya wiyise Ambasaderi w’Abakonsomateri watahanye asaga ibihumbi 10, bikaba ari ubwa mbere yari ahawe amafaranga ari ku rubyiniro.

Promesse Kamanda usanzwe ari umufotozi yishimiwe cyane muri iki gitaramo
Umunyamideli Umufite Anipha yanyuzwe no kwitabira Seka Live 2023
Umunyarwenya Nimu Roger yaje gushyigikira bagenzi be
Umunyarwenya Rusine Patrick yasabye abitabiriye gukomeza gutanga inkunga yabo mu kugoboka Abanyarwanda baherutse kwibasirwa n'ibiza
5K Etienne na Japhet bagiye gushyigikira abanyarwenya bagenzi babo
Abakunzi b'urwenya batashye banyuzwe
Ambasaderi w'Abakonsomateri yasabye Polisi guha 'Auto Ecole' uburengenzira bwo gutanga perimi nk'uko kaminuza zitanga impamyabumenyi, abazihawe bagahita batangira akazi
Arthur Nkusi yasabye abakunzi b'urwenya kumusaba umunyarwenya bashaka ko yazataramira i Kigali ubutaha
Daniel Omara yateye urwenya kuri Bad Black, umugore waciye ibintu muri Uganda, avuga uburyo yagizwe ambasaderi wa kaminuza kandi azwiho gucucura abagabo baryamanye na we
Deo No Stress yateye urwenya avuga ko u Burusiya buri kugura intwaro za Rutura (izina rya Arthur Nkusi) ari yo mpamvu atagitegura Seka Live, ahubwo asigaye yibereye mu gucuruza intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages