Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni yateguriye Abanyarwanda igitaramo cy’urwenya kizabafasha gutangirana umwaka akanyamuneza ndetse banishimira ko Imana ikibatije kubaho.
Umunyarwenya, akaba n’umukinnyi w’amakinamico, Atome unazwi ku izina rya Gasumuni amaze iminsi hanze y’u Rwanda, azaniye Abanyarwanda byinshi yifuza kubasangiza mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Mu kiganiro na IGIHE, Atome yavuze ko yagarutse mu Rwanda nyuma yo kuzenguruka amahanga aho yagenze mu bihugu nka Canada, Colombia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi hatandukanye, yifuje gusangira umwaka n’Abanyarwanda mu gitaramo kidasanzwe cy’urwenya.
Yagize ati “Nateguye igitaramo nise Kwirekura 20 kizaba ku itariki ya 23 Mutarama2015. Ndashaka gushimisha Abanyarwanda ndetse n’abatuye u Rwanda ku buryo bazirekura bagatangira umwaka bisekera, bishimye”.

Uyu mugoroba ukazabera mu cyumba cy’ibitaramo cya Rwanda Revenue Authority(RRA) ku Kimihurura, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kwinjira bikaba ari amafaranga y’u Rwanda 10 000.
Atome amaze kuba umunyarwenya w’ikirangirire dore ko amaze kwandikwa mu binyamakuru bikomeye nka Jeune Afrique, RTBF (Radio Television Belge) n’ibindi byinshi yagiye agaragaramo.
TANGA IGITEKEREZO