Alfred-Aubin Mugenzi uzwi nka Kigingi yafunzwe kuwa Kabiri tariki ya 29 Werurwe 2016, yafatiwe ahitwa i Muramvya ubwo yari mu bitaramo byamamaza ikinyobwa gishya mu Burundi.
Murumuna wa Kigingi witwa Didier Ndarusanze ni we watangaje bwa mbere iby’ifungwa ry’umuvandimwe we abinyujije kuri Facebook. Yavuze ko umuryango ufite ubwoba ko ashobora kwicwa.
Kigingi yaje mu Rwanda kuhataramira mu gitaramo cy’urwenya cya Comedy Jam. Cyabereye muri Serena Hotel agihuriyemo na Nkusi Arthur ndetse na Anne Kansiime wo muri Uganda.
Icyo gihe yibanze ku bibazo by’imvururu ziri i Burundi, avuga ku bwiza bw’Abanyarwandakazi n’ibyiza u Rwanda ruhiga igihugu cye birimo isuku, umutekano, abapolisi bambara neza, indege n’ibindi.
Yavuze kuri Perezida Nkurunziza ko ari umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko wica nkana amategeko awugenga. Mbere yo gutera urwenya yagize ati “Nizere ko ibi bitazagera i Burundi, murancumbikira ba sha? Perezida wacu akina ruhago, murabizi ko akina football ? Perezida wacu akina umupira ariko amategeko yayo yarayahinduye, baramufifura bakamuha ikarita ya mbere y’umuhondo akemera ko yakoze ikosa, ariko yakora irindi kosa wamuha indi karita akemera ko yarikoze.”
Uyu munyarwenya yahise avuga ko ‘mu kibuga iyo umukinnyi ahawe amakarita abiri y’umuhondo avunja imwe y’umutuku ituma ava mu kibuga’, ariko ngo kuri Perezida Nkurunziza ntabwo bishoboka.
Mu kuvuga ibi, yabihuje n’uko Itegeko Nshinga ritemereraga Umukuru w’Igiihugu kongera kwiyamamaza ariko we abirengaho avuga ko ‘amatora azagenda neza’.
Radio y’Abafaransa, RFI, itangaza ko nyuma y’amezi umunani yari ashize akoze iki gitaramo, Kigingi ngo ntiyibukaga ko aya magambo yavuze atebya yatuma atabwa muri yombi bigahindurwa icyaha gihanwa n’amategeko.
Abasirikare bataye muri yombi Kigingi ngo bamujyanye amaboko bayazirikiye inyuma, ubu afungiwe muri Gereza ishyirwamo imbohe zishinjwa ibyaha bifitanye isano no gutambamira umutekano w’Igihugu cyo kimwe n’abakekwaho gusebya Perezida Nkurunziza.
Nkusi Arthur, inshuti magara ya Kigingi, yavuze ko yababajwe n’ifungwa rye ndetse asaba ko bibaye byiza yarekurwa kuko ibyo yavuze byari urwenya.
KIGINGI MU GITARAMO YAVUZEMO PEREZIDA NKURUNZIZA I KIGALI



















TANGA IGITEKEREZO