00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kujya mu gisirikare, abamuca intege, umuryango no kubaka izina: Umunyarwenya Nyirabutarure

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 25 June 2025 saa 03:48
Yasuwe :

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok na Facebook, ushobora kuba warabonye umubyeyi ukoresha izina ‘Nyirabutarure’ uri kuzamuka mu rwenya rwo mu Rwanda.

Amazina ye bwite ni Nyiraharerimana Lucie. Afite umugabo n’abana bane, atuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muko. Atunzwe n’ubuhinzi, ndetse kuri ubu abufatanya no gukora urwenya no gukina filime.

Bamwe mu babonye amashusho ye ku mbuga nkoranyambaga bamufata nk’umunyacyaro, bigatuma bavuga ko akwiye kuguma mu buhinzi, iby’urwenya akabiharira abanyamujyi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nyirabutarure yavuze ko abatekereza batyo badashobora kumuca intege, ndetse ko azakomeza gukora urwenya kugeza ateye imbere, akaba yanakwandikwa mu bitabo.

Ati ‘‘Njya mbona abantu bari kwandika ngo ‘Mbese buriya afite abana? Mbese afite umugabo, mbese afite imyaka ingahe?’ Nagiye mbasubirizamo ariko ntibabimenye. […] narababwiye ngo abantu bagende bamenye ibyabo, njye ibyo ndimo ndabizi kuko ndi mu kazi.’’

Nyirabutarure yavuze ko kuva akiri muto, yahoranye inzozi zo kuba umunyarwenya ariko akabura inzira abicishamo, ariko ko inkono ihira igihe.

Yasobanuye ko umuhungu we witwa Salim Bizimana ari we umufasha gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse ko ari we ureberera inyungu ze gusa ngo biracyagoranye ko yabikora kinyamwuga kuko nta muntu afite washora amafaranga mu mpano ye.

Nyirabutarure yavuze ko ashaka gutezwa imbere n’umwuga w’urwenya ariko ataretse ubuhinzi, ahubwo na we akagira abamuhingira, akerekeza umutima kuri iyi mpano.

Ati ‘‘Munshakire abaterankunga, banzamure ku buryo nanjye noneho ndagera ku rugero rwo kuzajya mfata umukozi nanjye, nkamuha akazi, akajya kunkorera mu murima wanjye, nkajya muri comedie.’’

Nyirabutarure yasobanuye ko yatangiye kuzenguruka imirenge itandukanye mu buryo bwo kwegera abafana be. Aherutse gusura abo mu Mujyi wa Kigali, agera kuri Kigali Convention Centre arayitangarira, ashimira Perezida Paul Kagame ukomeje kugeza iterambere ku Baturarwanda.

Yavuze ko iyo ataba Perezida Kagame, bitari gukunda ko umugore nka we wo mu cyaro agira ijambo nk’uko bimeze uku.

Ati ‘‘None se iyo Perezida Kagame atatuyobora neza, ubu mba mfite ijambo ryo guhagarara imbere ya camera nkagira icyo mvuga?’’

Uyu munyarwenya kandi yavuze ko iyo biba bishoboka n’abagore babyaye bakemererwa kujya mu gisirikare, yari kukijyamo afite intego yo kujya mu mutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu.

Nyirabutarure yagaragaje ko afite icyizere cyo gutezwa imbere n’urwenya, nyuma y’aho atangiye kugira uruhare muri filime nyarwanda zinyura ku muyoboro wa YouTube, zirimo iz’Umunyarwanya Dogiteri Nsabii, Bijiyobija n’abandi.

Gusa avuga ko bitari byatangira kumwinjiriza amafaranga neza ku buryo yavuga ko yatangiye gutungwa na byo, ariko ko afite intego yo gukomeza kubikora kugeza bimuhinduriye ubuzima.

Nyirabutarure kandi yahishuye ko yifuza gutera imbere mu rwenya no gukina filime akaba yagera nko ku rwego rwa Dogiteri Nsabii cyangwa akamurengaho, dore ko yizera ko uyu musore we amaze kubaka izina.

Kuba ari umubyeyi w'abana bane wibera mu cyaro, ntibyamubereye inzitizi yo gupfukirana impano ye y'urwenya
Nyirabutarure yasobanuye ko atunzwe n'ubuhinzi
Yizera ko inkono ihira igihe, kuko yashatse kwinjira muri sinema kenshi akabura uburyo, akaba ari bwo atangiye kumenyekana
Nyirabutarure yavuze ko atazacibwa intege n'abamubwira ko akwiye kureka gukina urwenya
Salim Bizimana ni we ureberera inyungu za Nyirabutarure

Amafoto: Kwizera Hervé
Video: Yusuf Murego


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages