Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri 2019. Ni icya kabiri mu byateguwe mu bukangurambaga bwa #LiveLaughLager, bunashamikiyeho ubufatanye bwa Skol n’abanyarwenya bazwi nka Comedy Knights.
Ubu bukangurambaga bugamije kwegera abakunda Skol Lager no kubafasha kumva uburyohe bw’inzoga ya Skol Lager iheruka gushyirwa ku isoko no kwagura umuryango w’abayinywa.
Igitaramo cya mbere cyabereye ahitwa La Poète Nyarutarama ku wa 13 Nzeri 2019. Cyahuriyemo abanyarwenya barimo Joshua Kamirindi, Babou, George, Mike Sengazi, Kibonke n’abandi.
Skol Lager yagiranye amasezerano na Comedy Knights mu rwego rwo kugeza urwenya ku bakunda gusoma agasembuye bakabasha kwidagadura no koroshya ubuzima. Bagafata akanya banywa Skol Lager bagakwenkwenuka bari kumwe n’inshuti zabo.
Emilienne K. Benurugo ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Lager yashimye uko igitaramo cya mbere cyagenze.
Ati “Igikorwa cyagenze neza cyane, ikirere ntabwo cyari kimeze neza, ariko ubwitabire bwari bushimishije. Ni cyo gitaramo cyabimburiye ibindi. Twasetse kandi twishimye. Ikintu tugamije ni ugusanga abanywi ba Skol Lager, bagaseka bakishima. Turashaka ko abantu babaho ariko bishimye baseka.”
Yakomeje ati “Tuzajya tujya mu tubari dutandukanye buri cyumweru tuzajya twimuka, mu bukangurambaga bwa Live, Laugh, Lager [bishatse kuvuga kubaho useka kandi uri kubifashwamo na Skol Lager]”
Yasabye Abanyarwanda bakunda guseka gukomeza gukurikirana imbuga nkoranyambaga bakamenya za Skol ngo babashe kumenya gahunda ya buri cyumweru.
Ati “Ubutumwa naha Abanyarwanda ni uko bajya badukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu za Skol Lager kugira ngo babashe kumenya gahunda ya buri cyumweru, bamenye aho bajya kwishimana n’inshuti zabo.’’
Usibye guseka no kuruhuka mu mutwe, abitabira ibi bitaramo banashyiriweho amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye.
Aho Skol ikorera ibitaramo by’urwenya ibinyobwa bishyirwa ku giciro cyo hasi nk’icyo ku ruganda.
Ushaka kumenya andi makuru wajya ku mbuga nkoranyambaga za Skol nko kuri Facebook@SkolLagerRwanda na Instagram @Skol_lager.
Skol yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye by’umwimerere birimo Panache Lemon, Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold n’ibindi kandi byose biboneka mu macupa abereye ijisho bikagira n’icyanga ntagereranywa.



















TANGA IGITEKEREZO