Ibi yabigarutseho ubwo yari mu gitaramo cy’abanyarwenya bo muri Gen-z comedy’ cyabaye ku wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, ku Kimihurura.
Mu kiganiro Michaël Sengazi yagiranye na IGIHE, yagarutse ku rugendo rwe, abanyarwenya batangiranye mu myaka irenga 12 n’amahirwe ab’uyu munsi bafite.
Ati “Ni ibintu binshimisha cyane kubona hari abanyarwenya benshi muri iki gihe kuko mbere twabikoraga turi bake cyane. Harimo njyewe, Kimenyi, Babou, Arthur n’abandi.”
“Iyo utangiye ukora neza, nko mu mezi atandatu usanga wabaye icyamamare. Naho twebwe umuntu washoboraga kutubona ni uwaje kutureba aho twakoreye igitaramo. Umunyarwenya mwiza w’uyu munsi mu byumweru bibiri aramenyekana, mu gihe twe byadutwaye imyaka.”
Umwaka ushize ni bwo umunyarwenya Ndaruhutse Merci [Fally Merci] yatangije igicumbi cy’abanyarwenya bakiri bato, ndetse bagiye bagaragara mu bitaramo by’urwenya bikomeye mu Rwanda birimo Seka Live, ‘Caravane du rire’ n’ibindi.
Uyu munyarwenya Michaël Sengazi wigeze gutwara igihembo cya ‘Prix RFI Talent du rire 2019’ avuga ko kuba abanyarwenya bakiri bato bafite abo bareberaho ari bimwe mu bintu bizaborohorera cyane ko bo ntabo bari bafite uretse abanyarwenya bo hanze y’igihugu.
Avuga ko na none imbuga nkoranyambaga ziri mu mahirwe abanyarwenya bakiri bato bagomba kubyaza umusaruro.
Mu gitaramo cya Gen-z comedy, Sengazi yagiranye ibihe byiza n’aba banyarwenya bakiri bato. Yasekeje benshi mu bitabiriye iki gitaramo bataha batwaye imbavu mu ntoki.
Iki gitaramo kiba kabiri mu kwezi, cyagaragayemo abanyarwenya bato bamaze kubaka izina barimo Admin, Muhinde, Kadukire [Kadudu] n’abandi. Ni kimwe mu bitaramo byitabirwa n’abatari bake harimo ibyamamare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!