Kuri uyu wa 28 na 29 Kamena 2013, abahanga mu gusetsa muri aka karere k’Afurika y’i Burasirazuba bazataramira i Kigali mu bitaramo bibiri byiswe ‘MTN Kings of Komedy shows’ bizabera, kimwe i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, ikindi muri Serena Hotel.
Iki gitaramo kandi kizaba kirimo abahanzi Uncle Austin wo mu Rwanda na Navio wo muri Uganda.
Aba banyarwenya bamenyerewe ku izina ry’abami ba Komedi ni Anne Kansiime, Patrick Idringi Salvador, Eric Muhangi na Naboth Fisher bo muri Uganda na Eric na Fred Omondi, bo muri Kenya ndetse n’Abanyarwanda Arthur Nkusi na Ronnie Nsengiyumva.
Aba bami ba Komedi baherukaga gususurutsa imbaga nini y’abanyarwanda muri Werurwe 2013, mu gitaramo cyabereye Car Wash.
Eric Mugisha wo muri Glam Investments, ari nabo bateguye ibi bitaramo, avuga ko bateganya ko bizaba bishyushye kandi ko bizajya biba nibura buri rimwe mu mezi abiri. Yagize ati “Intego yacu ni ukuzanira Abanyakigali abantu bazi gusetsa kandi ibi bitaramo bigahoraho.”
Umwe muri aba banyarwenya witwa Salvador we yizeza abazitabira ibi bitaramo ko bazanyurwa kurusha uko banyuzwe muri Werurwe. Yagize ati “Ubushize ubwo nari ndi i Kigali, nabahaye kimwe cya kane cy’urwenya mpa abafana banjye, ndizeza abanyarwanda ko bazishima kurusha uko bishimye ubushize.”



















TANGA IGITEKEREZO