00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muririmbe, umuriro ugurumanire mu mitima yanyu

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 11 March 2014 saa 09:02
Yasuwe :

1. Ni akumiro! Urusengero rwafashwe n’inkongi y’umuriro, maze abakirisito barimo bavuza induru ngo abantu baze babatabare. Uwari ufite uburwayi bwo mu mutwe (…) anyura hafi aho yumva ya nduru y’abakirisito itabaza, arihorera aravuga ati «Ariko ibyanyu namwe birancanga pe! Simwe mwirirwa muririmba ngo umuriro w’Imana umanuke? None umuriro mwasabye uraje, aho kuririmba ngo ugurumanire mu mitima yanyu, mutangiye kuvuza induru ngo babatabare!»
2. Pasiteri yabwiye abakirisito be ati «Buri wese (…)

1. Ni akumiro! Urusengero rwafashwe n’inkongi y’umuriro, maze abakirisito barimo bavuza induru ngo abantu baze babatabare. Uwari ufite uburwayi bwo mu mutwe (…) anyura hafi aho yumva ya nduru y’abakirisito itabaza, arihorera aravuga ati «Ariko ibyanyu namwe birancanga pe! Simwe mwirirwa muririmba ngo umuriro w’Imana umanuke? None umuriro mwasabye uraje, aho kuririmba ngo ugurumanire mu mitima yanyu, mutangiye kuvuza induru ngo babatabare!»

2. Pasiteri yabwiye abakirisito be ati «Buri wese abwire uwo bicaranye ati ‘Uri mwiza!” Umusore wari wicaranye n’umukobwa mubi, arahindukira aramureba ahita asohoka vuba na bwangu! Pasiteri aramubaza ati “Ko usohotse?” Umusore ati “Rwose Pasite, nanze kubeshya ndi mu nzu y’Imana!”

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages